Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyanza: Barasabwa kwipimisha SIDA ari benshi kugirango bamenye uko bahagaze.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ibi byasabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa 3 Ukuboza 2018, ubwo umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta ushinzwe kurwanya agakoko gatera SIDA (AHF) wabegerezaga ibikorwa byo gupima SIDA ku bushake, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ububi no kurwanya agakoko gatera SIDA.

Ni igikorwa cyakozwe giherekejwe n’imyidagaduro irimo umukino w’amaguru wahuje amakipe atandukanye y’abana b’abakobwa, n’ay’abasore.


Ikipe y’aba basore (Winners FTC) niyo yatwaye Igikombe

Hari kandi n’imyidagaduro irimo umuziki, mu rwego rwo gukurura umubare munini w’urubyiruko, rurebwaho cyane muri iyi gahunda kubera ibihe by’ibiruhuko barimo.

Ubuyobozi bw’umuryango AHF bwateguye iki gikorwa kirimo gupima agakoko gatera SIDA, Gutanga udukingirizo, gusiramura abagabo n’ubujyanama, butangaza ko uyu muryango ufite intego yo kuba umaze gupima nibura abagera ku bihumbi 3 mbere y’uko umwaka urangira.

Dr. Brenda ASIIMWE Kateera, umuyobozi wa AHF mu Rwanda yagize ati ”Turi hano I Nyanza mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA. Ubusanzwe wizihizwa ku itariki ya 1 Ugushyingo, ariko I Nyanza twawuzirikanye kuri iyi tariki ya 3. Mu bikorwa tumaze gukora harimo gupima agakoko gatera SIDA ku bushake, kandi tugomba kugeza kubantu 3000 mu turere 10 turi gukoreramo mbere y’uko umwaka urangira. Aha hose tugomba kuhanyura tunabaha udukingirizo tubafasha kwirinda ubwandu igihe batashoboye kwifata. Ni nako kandi tuhanyura dutanga inama ku rubyiruko rwo rukunda kwibasirwa n’abafite amafaranga banduye, baba bifuza kurwanduza. Tubaha amasomo ajyanye n’ububi bwa SIDA n’uburyo bwo kuyirinda”


Dr.Brenda ASIIMWE Kateera, umuyobozi wa AHF-Rwanda

Uyu muyobozi kandi avuga ko banatanga inama zikomeza imitima ya bamwe baza kwipimisha bagasanga baramaze kwandura.

Ubuyobozi bw’ibitaro by’Akarere ka Nyanza bugaragaza ko, muri aka Karere habaruwe abangana 1,3% mu bipimishije basanganwe ubu bwandu.

Binyuze muri ibi bitaro bya nyanza, Akarere kose kakaba kari gukurikirana abagera ku 4616 bagaragayeho ubu bwandu.

Mugihe imibare yo ku rwego rw’Igihugu igaragaza ko 3 % by’abipimishije basanze baranduye, mu Karere ka Nyanza ho ngo babarirwa kuri 1.3%.


Dr.Pascal NGIRUWONSANGA, Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza Dr.Pascal NGIRUWONSANGA ahamya ko Akarere ibitaro bye biherereyemo kakoze iyo bwabaga mu kugabanya umubare w’ubwandu bushya ati “Dukurikije uko imibare ihagaze ku rwego rw’Igihugu , navuga ko hari imbaraga zashyizwe mu kugabanya ubwandu bushya, kuko twagabanyijeho 50% tukaba duhagze kuri 0.1% mu gihe ku rwego rw’Igihugu ubwandu bushya buri kuri 0,3%. Ibi kandi tubigeraho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’akarere, n’ubuyobozi bw’akarere ubwako by’umwihariko”

Bwana NTAZINDA Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, ashimangira akamaro ko kwipimisha agakoko gatera SIDA, aho uwanduye amenya uko akurikirana ubuzima bwe, utarandura nawe agafata ingamba zo kutazandura. Asaba urubyiruko ruri mu biruhuko kwitondera ababashuka, ati ”Urubyiruko n’abana bari mu biruhuko birinde. Icyorezo cya SIDA kirahari kandi kirabugarije. Ntawe ubabuza kwishimisha mu biruhuko, ariko nibishimishe bakora imirimo ifasha ababyeyi aho kujya mu ngeso zibashora mu busambanyi ari naho bandurira cyane”


NTAZINDA Erasme, Meya w’Akarere ka Nyanza

Uyu muyobozi ashima ubufatanye bw’abafatanyabikorwa b’Akarere ayoboye mu guhashya icyorezo cya SIDA barimo HDI na AHF, mu buryo bakoresha butuma umubare munini ugana serivisi zabo zigamije kurwanya SIDA.

Akarere ka nyanza gatuwe n’abaturage bangana n’346.060 muri bo abipimishije barangana na 71% ari nabo bavamo 1’3% basanganwe ubwandu. Muri aba bose kandi ngo umubare munini w’abanduye ni urubwiruko ruri hagati y’imyaka 15-24 y’amavuko, bityo rukaba rusabwa kwifata, kwisiramuza kuko bigabanya ubwandu bushya ku kigero cya 60%, ndetse no gukoresha agakingirizo ku bo binaniye, kuko na none imibare igaragaza ko 95% by’ubwandu bwa SIDA bunyura mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.


Urubyiruko rwipimishije ku bushake agakoko gatera SIDA

Hashize imyaka 30 Isi yose yizihiza umunsi wahariwe kuzirikana ububi bw’agakoko gatera SIDA.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Dukumire ikwirakwizwa rya virus itera SIDA, twipimishe, duharanira kugira ubuzima bwiza"

Kugeza ubu umuryango mpuzamahanga urwanya SIDA (AHF), urakorera mu turere 10 muri 30 tugize igihugu, utu turere turimo Nyanza, Huye,Rwamagana, Kayonza,Rubavu Nyabihu, Musanze, Kicukiro Nyarugenge na Gasabo twatoranyijwe mu tundi hagendewe ku mibare ya Minisiteri y’ubuzima y’uko ubwandu bwa SIDA buhagaze muri buri Karere nk’uko AHF ibitangaza.


Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza n,Abafatanyabikorwa bako


Babanje kwihera amaso umukino w’amaguru, ugamije kurwanya SIDA mu rubyiruko


Ni igikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rwinshi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA