Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Amb. Olivier yiyamye itsinda ry’abanyamerika bashatse kwivanga mu by’urubanza rwa ba Rwigara



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Uburazirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yiyamye itsinda ry’Abanyamerika bashaka kwivanga mu by’urubanza rwa Diane Rwigara ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda.

Itsinda rya bamwe mu bagize kongere ya Amerika, riherutse kuvuga ko risaba Guverinoma y’u Rwanda kureka ibirego ubushinjacyaha burega Diane Rwigara birimo ibyo gucura no gukoresha impapuro mpimbano ndetse n’ibijyanye no gushaka guteza imvururu muri rubanda nk’uko Ikinyamakuru ukwezi cyabyanditse.

Ibi ariko ngo ni ubutabera bw’u Rwanda butagomba kuvogerwa na Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko Amb. Olivier Nduhungirehe yabitangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Olivier Nduhungirehe ati: "Hakagize umuntu ubwira abo bantu batanu bari mu bagize inteko Ishinga amategeko ko Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta bubasha ifite ku Rwanda, ikareka kwivanga mu bucamanza bw’u Rwanda. Uku kwivanga mu miburanishirize yacu yo gusuzugura inzego zacu ntabwo byakwihanganirwa"

Ubushinjacyaha buheruka gusabira Diane Rwigara igihano cy’igifungo cy’imyaka 22 mu gihe uregwa n’abamwunganira bo basaba ko yagirwa umwere akarekurwa, kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukuboza bikaba ari bwo biteganyijwe ko basomerwa umwanzuro w’umucamanza.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA