Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Bugesera: Ikinamico umurage igice cya 3 yakinwe imbonankubone abaturage bataha banyuzwe.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2018, Umurage Communication for Develoment wamuritse ku mugaragaro ikinamico Umurage igice cya gatatu, ikinirwa imbonankubone imbere y’abturage, bataha banyuzwe. Iki gikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira cy’isantire ya Mwedo,Akagali ka Mwendo mu Murenge wa Gashora ho Karere ka Bugesera.


Abaturage banyuzwe n’umukino

Ni igikorwa cyaranzwe n’ubwitabire buhagije bw’abaturage baje kwihera ijisho abakinnyi b’iyi kinamico, ari nako biyumvira ubutumwa buyikubiyemo. Ubu butumwa burimo kwirinda inda ziterwa abana b’abangavu, kuzibukira ubucuruzi bw’abantu, kwirinda ubusinzi, kwirinda SIDA, Uburaya n’ubwomanzi, gukoresha agakingirizo n’ubundi butumwa bwubaka ubuzima bwiza bw’abagize umuryango Nyarwanda.

Umuyobozi wa SFH-Rwanda (Society for Family Health), umuryango utari uwa Leta uharanira ubuzima buzira umuze mu muryango Nyarawanda, ukaba unatera inkunga iyi kinamico Umurage, bwatangaje ko, akamaro ko gucisha ubutumwa mu ikinamico, ari inzira nziza kuko ubutumwa bugera ku bantu benshi icyarimwe.

Bwana Gihana Manasseh Wandera, umuyobozi wa SFH-Rwanda yagize ati”Ubutumwa bwo kuboneza urubyaro, Kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, kwita ku mibanire myiza mu rugo, kwirinda uburaya n’ubucuruzi bw’abantu, ubwo bwose ni ubutumwa bwatambukijwe muri iyi Kinamico kandi ndizera ko abo bugenewe babwakiriye neza bukanabanyura kuko mwabonye ko bari benshi”


GIHANA Manasseh Wandera, umuyobozi wa SFH-Rwanda

Uyu muyobozi ashimangira ko ubutumwa butagomba gutangwa umunsi umwe ngo ababutanga biryamire bumva ko byatunganye, ahubwo ngo bagomba guhora bibutsa banakangurira abaturage kwirinda ibintu byose bituma ubuzima bwabo butamera neza.


KWIZERA Bosco, umuyobozi wa UMC

Umuyobozi w’Umurage Communication for Development bwana KWIZERA Bosco, avuga ko kuba ubutumwa bunyuze mu ikinamico butarambira ababugenewe bituma n’ingaruka nziza zabwo kuri bo zishimangira muri bo. Ati” Twahisemo uburyo bwa Radiyo, kuko ari zo zigera ku bantu benshi icyarimwe, kuba twaje kuyikinira ku kibuga rero byabaye akarusho kuko abaturage biboneye imbonankubone abakinyi bumva kuri radiyo, ariko ubu bakaba babageza ho imbonankubone ubwo butumwa buba bukubiye mu ikinamico umurage”

Sheihk Bahame Hassan DG muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihu wari uhagarariye umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu muhango nawe yashimangiye akamaro k’ubutumwa butanzwe muri ubu buryo ko bugira akamaro kanini, ati” Ubutumwa bwacishijwe muri iyi Kinamico bugaruka ku buzima abanyarwanda babamo, Icyo nsaba abaturage bakurikiranye imbonankubone iyi kinamico ni uko bashyira mu bikorwa ubutumwa bahigiye”
Uyu muyobozi yongeyeho ati “Ntiwakifuza iterambere ugite abana 10 cyangwa 15 mu rugo rwawe, ni byiza ko abaturage bumva neza akamaro ko kuboneza urubyaro mu buryo bwagutse”


Sheihk Bahame Hassan DG muri MINALOC

Sheihk Bahame Hassan yasabye abayobozi b’umurage gukomeza kwandika no gukina izindi kinamico zivana ubuzima bw’abaturage habi zikabujyana aheza.
Bamwe mu baturage bakurikiye uyu mukino imbanankubone batangarije ikinyamakuru The Profile.rw ko bigishijwe kutabangamirana hagati yabo ubwabo, Eric HABIMANA yagize ati” Ibyo bakinnye ni ubuzima bwacu dusanzwe tubamo, biduhaye isomo ryo kumva ko tugomba kubana tutabangamiranye, abagabo ntibabahohotere abana, abagore ntibahohotere abasore bato, tukubaka igihugu cyacu uko tubishaka”


Eric HABIMANA wari witabiriye iki gikorwa

Emilinene Mugisha we ati” Muri iyi kinamico dukuyemo ubutumwa bwo kwirinda inda zitifuzwa, tugomba kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye, kandi tukirinda abadushuka bagamije kudushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi”
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata Dr. Rutagengwa Alfred wari uhagarariye Minisitiri w’Ubuzima, yabwiye abari aho ko Akarere ka Bugesera gafite abakobwa bagera kuri 488 babyariye mu rugo, mu gihe mu murenge wa Gashora wabereyemo iki gikorwa urimo abaheruka kubyarira mu rugo bagera kuri 28 mu mezi 2 asoza umwaka wa 2018, bityo iki kikaba ari ikibazo kigomba guhagurukirwa.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ubuyobozi bwa UMC, bugaragaza ko mu bantu babajijwe baba abakurikira umurage n’abatawukurikira ngo 2/3 bagaragaje ko basobanukiwe uko bakoresha agakingirizo, mu gihe umwe utawukurikira atabisobanukiwe, naho kubungabunga uburenganzira bw’abana ku bumva ikinamico umurage byavuye ku kigero cya 60% bigera kuri 80% ibi byose bikaba bishimangira ko ikinamico ari uburyo bwiza bwo gutambutsa ubutumwa butanga ingaruka nziza kubo bugenewe. Ikinamico umurage igice cya 3 izaba igizwe n’ibice 54 izumvikana ku bitangazamakuru bitandukanye.


Abaturage b’ i Gashora bahawe banigishwa gukoresha agakingirizo


Abakinnyi b’umurage mu gikorwa nyirizina





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA