Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

NCPD yanenzwe kuba bamwe mu bakozi bayo badasobanukiwe inshingano bafite mu kwita ku bantu bafite ubumuga.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Ukuboza 2018, ubwo umuryango nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona ”ROPDB” bagaragazaga ko bagifite ibibazo byinshi bibugarije babigereranyije n’ibyo abafite ubumuga budakomatanyije bahura nabyo. Iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abaterankunga batandukanye basanzwe batera inkunga Imiryango y’abafite ubumuga muri rusange maze bamwe banenga Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) kudahagarara neza mu nshinganio zayo.


Abanyamakuru mu Kiganiro na ROPDB

Muri iki kiganiro bwana FURAHA Jean Marie Vianney, umuyobozi w’umuryango w’abantu bafite ubumuga bukomatanyije yabwiye abanyamakuru ko abagize umuryango ahagarariye bagifite uruhuri rw’ibibazo birimo uguhezwa, gusuzugurwa,kumva ko badashoboye n’ibindi.


FURAHA Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa ROPDB

Yagize ati ”Usanga ikibazo cya mbere abafite ubumuga bukomatanyije duhura nacyo ari ubukene kuko ntaho bapfa kuduha akazi nk’abandi. Usanga baduheza mu buryo bwose bushoboka, ndetse yewe na bamwe mu babyeyi batubyara baduheza mu kato ngo tutabatera igisebo mu muryango nyarwanda. Ibi bituma dusigara mu iterambere kuko bamwe nta bikorwa bibyara inyungu tuba twisangamo”

Icyakora bwana Furaha, yasabye imiryango ifite abantu bafite ubumuga bukomatanyije kubaha rugari, ikabashyira ahagaragara bityo bakagerwaho n’amahirwe yo kwiteza imbere nk’uko bigendekera abadafite ubumuga.

FURAHA Jean Marie Vianney yabajijwe icyo agiye gukora nk’uhagarariye umuryango w’abafite ubumuga bukomatanyije, ngo bihute mu iterambere , maze ashimangira ko nka we na bagenzi be babashije kuva mu bwiguge bagiye gushaka abafite ibibazo nk’ibyo by’ihezwa, bashishikarizwe kujya mu mashuri, Ati “Tugiye kubitaho, ku buryo umuntu ufite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona abasha kugana ishuri nk’abandi. Tugiye kubakorera ubuvugizi, tubanje kubasura no kuganira, twishimane ndetse tubahuze n’abayobozi b’inzego za leta, n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga n’ubwo nanone nabo hari ubwo rimwe na rimwe bakunda kuduheza , ariko hamwe n’imbaraga z’abaterankunga tuzabasha kubakura mu bwiguge bige ururimi rw’amarenga yo mu biganza“

Ni ikiganiro cyari cyitabiriwe na bamwe mu baterankunga bafasha imiryango y’abantu bafite ubumuga barimo ‘My Right’, Handcap Interanational, VSO n’iyindi.

Aha niho umukozi w’umuryango w’Abongereza utera inkunga imishinga n’imiryango imwe n’imwe yo mu Rwanda, Voluntary Service Overseas (VSO) , madame Mbabazi Ruth yahereye anenga NCPD kuba bamwe mu bakozi bayo bo mu nzego z’ibanze (Imirenge, utugari n’imidugudu) badasobanukiwe inshingano zabo. Yagize ati “Mu gufasha aba bantu reka ngire icyo nisabira Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD). tujya tubona abakozi bayo bamanuka bakagera no mu kagali, ariko nkatwe iyo tugiye hasi mu kazi tuba turimo ka buri munsi dusanga baba batazi akamaro kabo, n’icyo bashinzwe hasi aho mu bushobozi bafite, kandi ari urwego rwakabaye rudufasha gushakisha abo bantu, kubakorera ubuvugizi n’ibindi. NCPD rwose mufite umwanya n’ubushobozi, ariko mutari gukoresha neza“

Bwana Joseph Munyangabo, Umukozi w’Ubumwe nyarwanda bw’Abantu bafite Ubumuga bwo kutabona RUB yifashishije imibare y’ubushakashatsi bwa RGB bwakorewe mu turere 5 bwagaragaje ko 87% by’inzego z’ubuyobozi bw’inzego zibanze batazi iby’amasezerano mpuzamahanga arengera abantu bafite ubumuga. Agira ati ”Mu turere hose raporo y’ubu bushakashatsi yerekanye ko 87% batazi icyo amazererano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga avuga. 13% nibo bonyine bayumviseho nibura, kandi nabo murumva ko ari bake cyane, bivuze ko mu gihe inzego ziduhagarariye zitarabasha gusobanura iby’aya masezerano rya hohoterwa rizakomeza kutubaho. Ni inshingano za NCPD rero gutegura amahugurwa ahamye afasha aba bayobozi bakabasha no kumenya gahunda abafite ubumuga tuba turimo”

NYIRABUGENIMANA Sylvie, umukozi wa NCPD ufite itumanaho ridaheza mu nshingano ze , yabwiye abanyamakuru ko koko ibyo abaterankunga bagaragaje bifite ishingiro, ko kandi nabo nk’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga babibona, yagize ati ” Iki si ikibazo cy’abafite ubumuga bukomatanyije gusa, ni ibibazo by’abafite ubumuga muri rusange.Buri cyiciro cy’abafite ubumuga gifite ibibazo byacyo bitandukanye n’icy’abandi. Ufite ubumuga bw’uruhu atandukanye n’ufite ubumuga bwo kutagira urugingo uru n’uru. Usanga rero abantu bataragira ubumenyi buhagije burebana na buri cyiciro cy’abantu bafite ubumuga, iyo bigeze ku bafite ubukomatanyije ho biba ibindi bibazo. Nka NCPD turimo gufasha inzego zatowe guhagarara mu nshingano zabo. Ibi binyura mu mahugurwa dutanga, twahereye ku rwego rw’Igihugu tugenda tumanuka ubu tugeze ku rwego rw’imirenge duhugura”


NYIRABUGENIMANA Sylvie, Umukozi wa NCPD

Perezida w’impuzamiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda NUDOR, bwana Bizimana Dominic yijeje umuryango w’abantu bafite ubumuga bukomatanyije ko inkunga iyo ariyo yose ishoboka bazabona bazayibaha, ariko ubuzima bw’abantu bafite ubumuga bukomatanyije bukarushaho guhinduka buba bwiza nk’abagize umuryango mushya.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa NCPD bugaragaza ko nta mibare ihamye y’Abantu bafite ubumuga bufite kuko ngo mu ibarura bakora hari ubwo babona n’imibare y’abakecuru n’abasaza baba bifuza kujya mu cyiciro cy’Abantu bafite ubumuga kandi babuterwa n’iza bukuru baba bagezemo.


NUDOR, NCPD,RUB na ROPDB mu kiganiro n’Itangazamakuru


Abafite ubumuga bukomatanyije baraganira mu marenga y’ibiganza


Imiryango My Right na Handcap International mu kiganirio n’itangazamakuru ku mibereho y’abafite ubumuga bukomatanyije





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA