Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Miss Rwanda 2019: Menya abakobwa 5 batambutse ijonjora mu ntara y’amajyaruguru



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, nibwo hatangijwe amajonjora y’abari bazitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019; iki gikorwa kikaba cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Mujyi wa Musanze, hatorwa abakobwa bazahagararira iyi Ntara.

Abashinzwe ibikorwa by’ibarura no kwakira imyirondoro muri Miss Rwanda batangaje ko Intara y’Amajyaruguru yatangiriyemo ijonjora rya Miss Rwanda 2019 ryiyandikishirijemo abakobwa 32 hasigayemo 15 bujuje ibyasabwaga.

Mu mateka y’u Rwanda hamaze gutorwa ba Nyampinga icyenda guhera mu 1991. Abatowe basimburanywe uhereye kuri Nubuhoro Jeanne (1991), Uwera Dalila (1992), Bahati Grace (2009), Mutesi Aurore (2012), Akiwacu Colombe(2014), Kundwa Doriane (2015), Mutesi Jolly(2016), Iradukunda Elsa (2017) na Iradukunda Liliane (2018).

Kugeza magingo aya igikorwa cyo gutegura Miss Rwanda gifitwe n’ikompanyi ya ‘Rwanda Inspiration Backup ku bufatanye n’abaterankunga.

kuri iyi nshuro ya 10 rigiye kuba mu Rwanda , Abakobwa batanu batoranyijwe mu majonjora Ntara y’Amajyaruguru ni Gaju Anitha, Ishimwe Bella, Kabahenda Rica Michaëla, Teta Mugabo Ange Nicole na Munezero Adeline.


Kabahenda Rica Michaëla yatorewe gukomeza.


Munezero Adeline nawe yabashije gukomeza ava muri 15


Umutimawagaju Anitha nawe yarenze amajonjora


Ishimwe Bella nawe wakomeje mu cyiciro gikurikira cya Miss Rwanda 2019


Teta Mugabo Ange Nicole nyuma yo kwemererwa gukomeza mu irushanwa yasazwe n’ibyishimo


Ifoto y’urwibutso rw’abakomeje bahagarariye Intara y’amajyaruguru


Lucky Nzeyimana, Umushyushya rugamba muri iki gikorwa

Amafoto:Igihe.com

thefrofilenews2018@gmail.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA