Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

La Forge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR yatawe muri yombi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR, umutwe urimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko La Forge Fils Bazeye usanzwe ari Umuvugizi wa FDLR umutwe ukorera muri RDC, yatawe muri yombi n’ingabo z’iki gihugu (FARDC), hakaba hari icyizere ko ashobora koherezwa mu Rwanda.
Bazeye atawe muri yombi nyuma y’uko tariki ya 10 Ukuboza uyu mwaka, abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR bagabye igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, bakomwa imbere n’Ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasiga ubuzima.

Nyuma y’umunsi umwe iki gitero kibaye, Bazeye yumvikanye kuri Radiyo Ijwi rya Amerika, yigamba ko abarwanyi ba FDLR bagabweho iki gitero aho bakorera i Rugali muri RDC, nabo bakitabara.

Mu Ukwakira uyu mwaka, U Rwanda rwakiriye abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’imiryango yabo babarirwa muri 746 nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yahawe n’umuturage uri i Rutshuru ni uko Bazeye yafatiwe ku mupaka wa Bunagana avuye i Kampala afatwa ari kumwe na Lieutenant Colonel Abega.

Lt Col Theophile uzwi nka Abega akuriye ishami rishinzwe iperereza muri FDLR-FOCA.

Bivugwa kandi ko nyuma y’ifatwa rya Bazeyi, FDLR yahise igaba ibitero ku Ngabo za Congo mu gace ka Rugari i Rutshuru.

La Forge Fils Bazeyi ni amazina uyu mugabo yiyise ubwo yinjiraga mu mutwe wa ALIR wari uyobowe na mukuru we Col Nkundiye Leonard waje kuraswa n’Ingabo z’u Rwanda muri commune Giciye.

Ubundi amazina ye y’ukuri ni Nkaka Ignace. Mbere ya Jenoside yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama mu ishami ry’indimi.

PALIR (Parti pour la liberation du Rwanda) yari ifite ishami rya gisirikare ryitwa ALIR (Armé pour la Liberation du Rwanda) yaje gusimburwa na FLDR mu 2000 nyuma y’urupfu rwa Col. Nkundiye.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA