Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ubuhanzi ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Madamu Jeannette Kagame, yasabye abahanzi kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi kabo kuko ari icyo kizatuma ibihangano byabo bibagirira akamaro ubwabo n’igihugu muri rusange.

Ibi yabivugiye mu muhango wo gutanga ibihembo mu irushanwa ry’abanyempano mu nganda ndangamuco ‘Art-Rwanda Ubuhanzi kuri uyu wa 15 Ukuboza 2018.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ubuhanzi ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi bw’abantu cyane ko bufite isoko mu mateka y’u Rwanda ari nayo mpamvu yatumye hatekerezwa ko umuco n’ubuhanzi byaba mu ngingo imwe ikwiye kwitabwaho mu kuzamura ubukungu bw’igihugu no guhangira urubyiruko akazi nk’uko inkuru ya Igihe.com ibitangaza.

Yongeye gukebura abahanzi, abibutsa ko kuba icyamamare no gukundwa muri rubanda bidasaba kugira imyitwarire idahwitse nk’uko byagiye bigaragara kuri bamwe.

Yagize ati “Abahanzi mufite inshingano ikomeye yo gukuraho imvugo y’uko buri muhanzi ashimisha abamukurikira, cyane cyane abahura n’imbaga nyamwinshi kandi henshi, hari imyitwarire runaka agomba kugira”.

“Abahanzi rero turi kumwe uyu munsi, babimazemo igihe, kuba tukibabona nk’ibirangirire ni uko hari imyitwarire bagize ituma bahagera.”

Madamu Jeannette Kagame yifashishije urugero rw’umuhanzi Tom Close, wize akaminuza mu buganga akanabifatanya no gukora umuziki, yasabye abahanzi kudashingira ku mpano zabo gusa, ahubwo babifatanya n’indi mirimo mu rwego rwo kwiteza imbere birushijeho.

Yagize ati “Kwiga no kwiyungura ubumenyi ntibigira iherezo, niba uri umukinnyi mwiza, ntibikubuza kwiga ibindi ukeneye ngo ube umuhanzi wuzuye… ngira ngo mufite umwe muri mwe ari we Dr Tom Close, wubatse neza, wize ubuganga ariko ntibyanamubuza gukurikirana izindi mpano”.

Yasabye aba bahanzi gukoresha impano zabo birenze ukwishimisha nk’uko bamwe bari basanzwe babikora, ahubwo bukaba isoko yo kwihangira imirimo no kuyihangira urundi rubyiruko.

Yagize ati “Ubuhanzi mukora bwagakwiye kurenga ibyo kwinezeza no kunezeza ababakurikira, mugatangira gutekereza imirimo mwaha abandi binyuze mu bikorwa by’ubuhanzi.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye ko abahanzi batandukanye bitabiriye iri rushanwa ariko ntibabone amahirwe yo guhatana ku rwego rw’igihugu, bafashwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bagatumirwa mu bikorwa bitandukanye nk’ubukangurambaga, imyidagaduro, impano zabo zigakomeza kwaguka.

Mu kiganiro cyatanzwe cyagarukaga ku gusigasira umuco n’uruganda rw’ubuhanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko Leta y’u Rwanda irajwe ishinga no kubona abahanzi batera imbere.

Yatanze urugero rw’uko hashyizweho amategeko arengera umutungo mu by’ubwenge mu rwego rwo gukomeza gufasha abahanzi kubyaza inyungu ibihangano baba bakoze.

Yagize ati “Nk’uko nta muntu ufata icyumba muri hoteli akakirarama atacyishyuye, icyo dushaka ni uko abo bandi bafite ibihangano nta muntu upfa kugikoresha atishyuye.”

Niyitegeka Gratien wamenyekanye mu ikinamico zitandukanye nka Seburikoko, yasangije abitabiriye iki gikorwa urugendo rwe mu buhanzi, uko yatangiye akiri muto, uyu munsi akaba amaze kuba ikirangirire.
Yahaye umukoro abahanzi bagenzi be abasaba gusigasira umuco no kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda.

Ati “Umutwe iyo upfuye ntuwusigira abandi urawujyana, mu gihe ntarawujyana reka nsangize abandi ibirimo […] Turi abahanzi ariko turi abantu. Ugomba guhanga ukagira uko ukina, niba usohotse hanze uri umunyarwanda, ugomba kurangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda.”

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yagaragaje uburyo yahuje ubuhanzi bwe n’amasomo y’ubuganga muri Kaminuza. Avuga uko yatangiye nta mikoro afite ariko bikaba ngombwa ko yigomwa kugira ngo impano ye igaragare.

Aha niho yahereye asaba abanyempano kwigomwa byinshi kugira ngo babashe kugera ku ndoto zabo.

Abatsinze iri rushanwa batandatu mu byiciro byose, buri umwe yahembwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, yo kuzamura impano ye, naho imishinga itatu yahize iyindi ihabwa miliyoni 10 Frw kuri buri umwe.

ArtRwanda-Ubuhanzi ni irushanwa ryatangiye muri Kanama 2018 hashakishwa urubyiruko rufite impano mu nganda ndangamuco zitandukanye. Iki gikorwa cyageze mu ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali kitabirwa n’urubyiruko 2400 hatoranywamo 587.

Abahanzi 70 nibo batoranyijwe bahabwa amahugurwa y’ibyumweru bibiri, bigishwa uburyo bakora imishinga yabateza imbere, babinyujije mu mpano zabo.


Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye; Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, uw’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, bareba ibihangano bya Muhawenimana Maximilien


Batandatu bahize abandi mu byiciro byose byahatanirwaga, bahembwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA