Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ubu Umuntu ashobora kwipima agakoko gatera SIDA yifashishije Oraquick- RBC



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Ukuboza 2018, ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC cyamuritse ku mugaragaro agakoresho kazwi nka Oraquick kazajya kifashishwa n’umuntu wese ushaka kwipima agakoko gatera SIDA bidasabye ko ajya kwa Muganga. Aka gakoresho kagenewe igiciro kingana n’ibihumbi bine (4000 Rwf) muri farumasi zamaze kwemererwa kugacuruza.


Dr.Sabin NSANZIMANA amurika uko aka gakoresho kifashishwa n’ushaka kwipima agakoko gatera SIDA

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC bwabanje kugaragaza uko imibare y’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buhagaze mu Rwanda. Kugeza ubu u Rwanda rufite abanduye bagera kuri 3% by’abaturage barwo bose, ariko abatuye umujyi wa Kigali bihariye 6.3%, intara y’amajyaruguru ifite 2.3% by’abaturage bayo, Uburasirazuba bufite 2.4%, Amajyepfo afite 2.6% mugihe uburengerazuba nabwo bufite 2.4% by’abaturage babwo banduye aka gakoko.

Imibare ya RBC kandi igaragaza ko umubare w’abagore babana n’agakoko gatera SIDA uruta umubare w’abagabo.

Hagaragajwe ko abakobwa bakora ingeso y’ubusambanyi (Indaya) bangana na 45.8% banduye aka gakoko mu gihe na none abagabo baryamana bahuje ibitsina bangana na 4.0% nabo banduye.

Iki kigo kigaragaza ko SIDA itagomba gutera ikibazo uyirwaye ngo bimubere impamvu yo kwiheba, kivuga ko kandi aho bigeze nta muntu wakagombye kubaho atazi uko ubuzima bwe buhagaze. Ku bw’iyi mpamvu iki kigo cyashyize ku mugaragaro agakoresho kitwa ORAQUICK buri muntu yagura akabasha kwipima agakoko gatera SIDA Ubwe.

Dr.Sabin NSANZIMANA ayobora ishami rishinzwe kurwanya agakoko gatera SIDA mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC, yagize ati ”Iyi gahunda twise Self tesiting cyangwa se Kwipima agakoko gatera SIDA ije igamije gufasha babandi batajya babona umwanya wo kujya kwipimisha kwa muganga, cyangwa abatinya kujya kwipimishiriza aho babonwa na Rubanda. Ubu buryo bwo kwipima wabukora wifashishije amaraso cyangwa se amatembabuzi yo mu kanwa. Twaganiriye n’abashinzwe kugeza utu dukoresho mu Rwanda twemeranya ko igiciro kinini cya kamwe kitagomba kurenga ibihumbi 4 Frw”


Agapaki karimo ibikoresho bifasha kwipima SIDA’ORAQUICK’

Ubu buryo bwatangiye kugeragezwa mu Rwanda kuva kuya 1 Ukuboza 2017, gusa nyuma yo kubona ko bwizewe nyuma y’umwaka bukoreshwa, ubu abasaga 5700 bamaze kubwifashisha.

Iki kigo gisaba abashaka kwipima ko bagomba byibura kuba ntacyo bafashe cyaba icyo kunywa cyangwa icyo kurya mbere y’iminota 15 ngo bipime.

Dr. Sabin yahamije ko ubu buryo bwizewe kuko bwabanje gukorerwaho ubushakashatsi bwimbitse , ati ”Hari ubushakashatsi 5 bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima bugamije kureba abagize ikibazo kuri ubu buryo bushya bwo kwipima n’abatarakigize, hakozwe ubundi 25 kuri Self Testing, cyangwa kwipima. Hakozwe kandi ubundi bushakashatsi 125 bugamije kureba uko abaturage bakiriye ubu buryo, hari n’ubundi 4 bwakozwe kuri iyi gahunda, bityo rero iki gikoresho kirizewe”

Usibye kugura aka gakoresho muri farumasi zemewe, ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante) ntirabasha kwishingira abazashaka kubona aka gakoresho kabafasha kwipima ubwabo.

Abazajya bamara kwipima bazajya bajya ku kigo nderabuzima kiberegeye bamenyeshe abaganga uko basanze bahagaze, bongere bakorerwe irindi suzuma rifata umwanzuro wa nyuma ku uko ubuzima bwabo buhagaze.

Hibajijwe ku bushobozi n’imyumvire ya bamwe mu baturage ku bijyane n’igiciro kingana n’400frw cyashyizwe ku gapaki kamwe k’iki gikoresho. Icyakora ngo bashobora kuzongera kukiganiraho uko imyaka izagenda iza. Kugeza ubu mu gihugu hose hari Farumasi zigera kuri 20 zahawe uruhushya rwo gucuruza utu dukoresho zirimo n’izwi ku izina rya Kipharma ya hano mu mujyi wa Kigali.

Imibare ya RBC igaragza ko Abagabo baza kwipimisha ku bushake ahagaragarira amaso ya rubanda bagera ku kigero cya 85%, naho 15% bo ntibaza, bityo bakaba ari bo barebwa cyane n’ubu buryo bushya. Hashize imyaka igera kuri 30 abashakashatsi bamenye ko ku Isi hari agakoko gatera SIDA.


Ubuyobozi bw’ishami rya RBC rishinzwe kurwanya SIDA mu kiganiro n’Abanyamakuru.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA