Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Bamwe mu rubyiruko bashyigikiye umushinga w’itegeko ribemerera kuboneza urubyaro.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 21 Ukuboza 2018, bamwe mu rubyiruko rwaturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza hano mu Rwanda bagaragaje ko batewe inkeke n’inda ziterwa abana b’abangavu, zigatuma rimwe na rimwe ubuzima bwabo bw’ahazaza buhaburira umurongo. Uru rubyiruko rushyigikiye ko itegeko ribemerera rugatangira gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro ryemezwa nta yindi mbogamizi kuko rusanga ukwifata muri rwo byararunaniye.

Imbere y’itangazamakuru, bemye, bashize amanga, bahamije ko kwifata, Ubudahemuka no gukoresha agakingirozo bisa naho byananiranye, ariyo mpamvu inda zitateganyijwe mu rubyiruko rw’abana b’abakobwa zarakunze kuzamukana umuvuduko uteye inkeke mu Gihugu.

Inzego z’ubuzima n’imiryango itari iya Leta iharanira ubuzima bwiza nka Health Development Initiative (HDI) ntishyigikiye ko ubuzima bw’abana b’abakobwa kukomeza bwangizwa n’ingaruka z’imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Abari muri iki kiganiro babanje kukaragaza ko kwifata aricyo kintu cyakuraho ibi bibazo byose, nyamara ngo aho ibihe bigeze bigaragara ko ubu buryo bwanze kuko hakorwa imibonano mpuzabitsina myinshi cyane cyane mu bana bakiri bato.

Ubundi buryo ni ugukoresha agakingirizo igihe kwifata binaniranye, aha naho bagaragaje ko ubu buryo butacyubahirizwa kuko inda ziterwa abana b’abangavu zakomeje kwiyongera kandi bikaba biteye ikibazo ku iterambere n’ahazaza h’Igihugu.

Aha niho havuye igitekerezo cyo kuba hakwigwa ku inononsorwa ry’itegeko ryemerera abana bari munsi y’imyaka 18 gukoresha imiti iboneza urubyaro. Imibare y’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko 95% by’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bunyura mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Ntawe ushidikanya ko na none 100% indayinjira habayeho imibonano mpuzabitsina nk’iyi kandi uburyo SIDA yinjiriramo ni nabwo inda inyuramo.

Nyamara kwemerera abakiri bato kuboneza urubyaro bamwe mu banyamakuru bagaragaje ko bishobora kuba inzira nziza izazamura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, kabone n’ubwo inda zo zizaba zagabanutse.

Nyamara mu kurishyigikira, Umwe muri aba banyeshuri IRIBAGIZA Patience yagize ati nk’ i Nyagatare aho dukorera usanga abana b’abakobwa n’abahungu bishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato, ugasanga baba bataragera ku rwego rwo gushyira isoni zo kujya kwigurira agakingirizo muri butiki cyangwa Farumasi, bigatuma bakorera aho bagatwita. Ariko nihemezwa uburyo bwo kuboneza urubyaro bazajya babujyamo nta soni kuko ubusabye wese siko asomwamo ko agiye gukora iyo mibonano, bitandukanye n’uguze agakingirizo”

Uyu mukobwa kandi ashimangira ko abyeyi batajya baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere ”Ababyeyi bakagombye gufata iya mbere bakaganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere bityo ntihabeho gutinya n’isoni ku bana imbere y’ababbyeyi”

Icyakora ashimangira ko n’ubwo bishimira ishyirwaho ry’iri tegeko, hari ingaruka na none zizabaho nko kuba bamwe mubana bazakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bigatuma bandura ku bwinshi indwara zifatira mu mibonano nk’iyi.

Niyonsaba Grace umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda, asanga iyi miti iboneza urubyaro itazakurura ubwomanzi n’ugukoreraho kuri benshi, ati “Umuco waratakaye, kwifata, gukoresha agakingirizo ntibigikorwa neza, turifuza ko iri tegeko ryemezwa kandi umwana uri munsi y’imyaka 18 akaba yajya kwa muganga atabajije ababyeyi be kuko ahanini usanga batinya ababyeyi cyane cyane iyo bigeze ku ngingo y’ubuzima bw’imyororokere”.

Dr. RUKUNDO Athanase, umuyobozi wa porogramu muryango HDI, nawe yagarutse ku ruhare ruto rw’ababyeyi mu kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere ”Ababyeyi ubwabo ntibabohokewe kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere, bituma abana nabo bakora ibidakwiriye ahanini batazi ingaruka bazahuriramo”

Dr.Rukundo yongera aho ati ”mu 2017 ibihumbi 17 by’abana bari munsi y’imyaka 18 batewe inda babateguye kandi iyi mibare iteye ubwoba, naho mu mezi 6 ya mbere ya 2018, abana bagera ku bihumbi 9 bamaze guterwa inda. Ubu buryo bwo kuboneza urubyaro rero buje hari icyo bwagabanura kuri iyi mibare”


Dr.Rukundo Athanase

Hakunze kugaragazwa impungenge z’uko kumva ko abana b’abakobwa bakoze ibibarinda gusama bishobora kuzatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bityo na bake batinyaga kuyikora nta gakingirizo bakayitinyuka ibi bikazamura ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye nka SIDA bukiyongera.

Kuri iyi ngingo Dr.Rukundo ati “Aho inda yinjirira niho na SIDA yinjirira, Epatite n’izindi; iyo tubigisha ntitubasaba kuyishoramo, ariko byamaze kugaragara ko Kwifata, ubudahemuka n’agakingirizo (KUBA) yamaze kwanga n’ubwo hari icyo yagezeho kitagayitse. Ariko niba n’agakingirizo kanze nibura bizasange umwana yaraboneje urubyaro”

Imibare igezweho igaragaza ko abagera kuri 57% by’abaturage bose b’u Rwanda ari urubyiruko. Byagaragajwe ko na none mu 2015 urubyiruko rw’u Rwanda rungana na 24.9% rw’abafite imyaka iri hagati y’imyaka 15-24 bakoze imibonano mpuzabitsina, 31.3% by’abayikoze nibo bakoresheje agakingirizo, abasigaye bose bakoreye aho. 4.4% by’urubyiruko rufite imyaka hagati ya 15-24 bagaragaje ko bakoze imibonano mpuzabitsina babihatiriwe (Basambanyijwe) kandi 26.7% byabo nibo bari bafite ubumenyi ku kwirinda agakoko gatera SIDA.

Imibare mishya igaragaza ko abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka y’ubukure(18) bagera ku 17.337 batewe inda mu mwaka wa 2017 ndetse abandi 9.172 baziterwa mu mezi 6 ya mbere y’ukwaka wa 2018.


Urubyiruko narwo rwamaze kwemera intege nke zarwo imbere y’imibonano mpuzabitsina.


Ikiganiro n’itangazamakuru





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA