Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rwamagana: Impuruza ku bagituriye ahacukurwa amabuye y’agaciro.



Yanditswe na Tito DUSABIREMA Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana baturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro baravuga ko bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bikorwa, hari amazu yangirika ndetse n’impanuka zituruka mu myobo idasibye.


Bamwe mu baturage bakora kandi baturiye iki kirombe

Mu mudugudu wa Rebero mu kagali ka Nyagasambu ni hamwe muhacukurwa amabuye y’agaciro yo mu bwoko wa Walfram. Ahakorerwa ubu bucukuzi hanatuye abaturage, bamwe muri bo bagaragaza ingaruka zikunze kubageraho kubera guturira ibirombe bicukurwamo aya mabuye y’agaciro.

Mukayisenge Viollette atuye mu kagali ka Nyagasambu ni umwe mu bafite inzu avuga ko yigeze kwangizwa n’ibikorwa by’ubucukuzi bikorerwa hafi y’aho atuye.
Yagize ati ”Bacukura hafi y’inzu nko muri metero 20 bigatera ikibazo kuko inzu zirasenyuka …n’iyanjye niko imeze, ariko maze kuyisana “

Uzabakiriho Emmanuel nawe atuye hafi y’ahacukurwa amabuye y’agaciro mu murenge wa Fumbwe avuga ko ibyobo bisigara hari igihe bigwamo abantu cyangwa amatungo.

Yagize ati ”Hari umusaza izina rye sindyibuka, ariko ni umusaza wari utuye hano yarasinze maze agwa mu kirombe barangije batanga itegeko ngo bakorotire n’udusenyenge, ariko urabona ko nabyo bidafashije ”

Uzabakiriho kandi akomeza avuga ko hari n’inka y’umuturage yaguye muri ibyo birombe. Itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ryasohotse ku wa 13 Kanama ingingo yaryo ya 55, iteganya ko umuntu udakurikiza ibipimo ngenderwaho, mu gushakashaka, mu gucukura, mu gutunganya cyangwa mu gucuruza amabuye cyangwa kariyeri, iyo byateje ibikomere n’uburwayi ku muntu cyangwa byangije ibidukikije, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu ya Miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.


MBONYUMUVUNYI Radjab, Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana

Iyo byateje ubumuga, indwara zidakira cyangwa urufpu, ibihano biriyongera.
Impushya ubugenzuzi n’amabwiriza arebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigenzurwa n’ikigo gishinzwe Mine, Petrol na Gaz, akarere ko kagatanga impushya zo gucukura amabuye asanzwe amenyerewe ku izina rya Cariyeri, gusa akarere nako ngo gakora ubugenzuzi buhoraho nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab abitangaza.

Yagize ati ”Natwe tugira amakipe ajya gusura akareba aba arimo inzego nyinshi, dushyiramo n’inzego z’umutekano bakajya kureba basanga hari abatujuje ibisabwa, hari n’abo twandikira ikigo cy’Igihugu cyabahaye uburenganzira kugira ngo babubambure, twe turanabifunga by’agateganyo”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine,Petrol na Gaz kigaragaza ko impanuka zikomeye mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati y’Ugushyingo umwaka wa 2017 na Kamena uyu mwaka zarengaga 80.

Tito DUSABIREMA,The Profile.rw





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA