Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Bugesera: Abaturage baracyabona icyuho mu mitangire ya serivisi.



Yanditswe na Tito DUSABIREMA Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Rweru na Musenyi baravuga ko hakiri icyuho mu mitangire ya servisi. Aho batunga agatoki ni muri zimwe mu nzego z’ibanze ndetse na Servisi z’ubuzima.

Tuyisenge Egide ni umuturage wo mu murenge wa Rweru mu kagari ka Batima mu mudugudu wa Gikoma, avuga ko yigeze gushaka icyangombwa ku mudugudu abanza gusiragizwa kugeza bibaye ngombwa ko atanze ikiguzi atari gutanga.

Tuyisenge aragira ati ”Byambayeho, nari ngiye kwaka akazi banyaka icyangombwa cy’imyifatire barangora cyane biba ngombwa ko mbagurira akantu”

Mukankwaya Speciose, ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 65, nawe atuye mu murenge wa Rweru yatangarije The Profile.rw ko yigeze gukenera gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ariko ntafashwe uko bikwiye.
Aragira ati ”Iyo bintindije ndiyicarira nkituriza kuko njye nta mbaraga mba mfite zo kujya kwiruka hirya no hino “

Didace Nizeyimana ni umuturage w’umurenge wa Musenyi nawe yumvikana nk’uwinubira serivisi zitangwa muri bimwe mu bigo nderabuzima biri aho atuye.
Nizeyimana aragira ati ”Urebye gato ku baganga hari gahunda yashyizweho ugasanga barakurangaranye mbese serivisi ntizigende uko ubyifuza.Ni ugushaka uburyo abaganga babakebura bakamenya icyabazanye mu kazi kabo.”


Umwe mu basaza mu karere ka Bugesera, ubwo yari yaje gushaka serivisi

Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye mu myaka 2 ishize yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB mu Kwakira 2018 yashyize akarere ka Bugesera ku mwanya wa mbere aho kavuye ku manota 70,9% mu mwaka ushize kakabona 72,7 mu mwaka wa 2018.

Mu birebana n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze RGB ishyira akarere ka Bugesera ku mwanya wa 24. Amanota aka karere kari gafite yavuye kuri 85,10 % mu mwaka ushize agera kuri 72,75% mu mwaka wa 2018.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bugaragaza impinduka mu mikorere y’abatanga serivisi zo kwa muganga nka kimwe mu byazamuye amanota kuri uru rwego.Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza IMANISHIMWE Yvette yagize ati “Ubundi mbere kwa muganga habaga abantu bitwa ba customer care(abashinzwe kwakira abagana ikigo) nk’uko bisanzwe, ariko ubu mu bisabwa mu kazi (Job description) ya buri muntu ukora kwa muganga hazamo no kwakira neza abakugana”

Visi meya IMANASHIMWE akomeza avuga ko hari inzego z’ibanze zidakora neza bikaba nyirabayazana w’idindira rya servisi mu karere kose.Yagize ati ”Buriya inzego zose zikoze ntawavunika cyane kuko usanga mu mudugudu hari abantu nka 60 bashinzwe kwita ku baturage …,ariko ugasanga nk’umuntu umwe atazi n’urwego yatorewe”


IMANISHIMWE Yvette, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza.

Abakozi bake ku rwego rw’akagari nayo n’indi mpamvu igaragazwa nk’ituma serivisi zidindira n’ubwo ngo itagakwiye kuba urwitwazo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB gishishikariza abaturage kudaceceka igihe bahawe serivisi mbi.

Gahunda ‘NaYombi’ yatangijwe mu 2012 igamije gushishikariza abantu b’ingeri zose kunoza serivisi batanga.

Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko imitangire ya serivisi ari ikintu Abanyarwanda bakwiye gukangukira, bakagira n’ubutwari bwo kunenga aho badahawe serivisi nziza.

Mu nama ya 14 y’Umushyikirano yabaye mu Ukuboza 2016 yagize ati “Ndavuga ku batanga serivisi n’abazihabwa, iyo ukorerwa ikintu akenshi uba uri bunishyure umuntu akakiguha uko ashatse kose, uko giteye uko ariko kose ukakira ukishyura ukagenda uba ufite ikibazo nawe.”

Muri uwo mwaka, ibipimo bigaragaza uko imiyoborere mu Rwanda yari ihagaze (Governance Scorecard) byerekanye ko urwego rw’imitangire ya Serivisi rugira amanota ari hasi ugereranyije n’ibindi, angana na 72.93% mu gihe mu 2014 yari 72.00%.

Tito DUSABIREMA,The Profile.rw





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA