Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ubumwe Grande Hotel yatejwe cyamunara, yegukanwa n’uwatanze Miliyari 30.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubumwe Grande Hotel iri mu Mujyi wa Kigali, yatejwe cyamunara yegukanwa na Sosiyete y’ubucuruzi yitwa Umubano Industries Ltd, itanze asagaho gato Miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni cyamunara yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukuboza 2018, Sosiyeti Umubano Industries Ltd yari ihagarariwe n’uwitwa Gasana Hassan ikaba yegukanye iyi Hoteli nyuma yo guhigika abandi bashoramari barindwi bashakaga kuyegukana.

Iyi Hoteli y’inyenyeri Enye yatejwe cyamunara kugira ngo haboneke ubwishyu bw’inguzanyo y’asaga Miliyoni 18 z’amadolari ya Amerika, abubatse iyi hoteli bagurijwe na KCB/ Rwanda, ni agera kuri miliyari 15.8 Frw.

Ubumwe Grande Hotel yari isanzwe ari iya Alykhan Karmali washinze Mukwano Group; Umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera PSF, Robert Bapfakurera n’Ikigo Chaudhary Group (CG Corp).

Igiciro fatizo cyayo cyari Miliyoni 34 053 703 z’Amadorali ya Amerika (30.222.015.696 Frw), Sosiyeti Umubano Industries Ltd ikaba yayegukanye imaze kuyatanga.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA