Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Meddy yageze i Kigali ari kumwe n’umukunzi we.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ngabo Medard, umuhanzi nyarwanda wamamaye nka Meddy, yageze i Kigali mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 aho yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ari kumwe n’umukunzi we Mehfira Mimi, abazwa ku by’ubukwe bwabo ndetse n’ibijyanye na muzika birimo n’iby’uko hari abarundi bahigiye kuzamwicira i Burundi.

Meddy uje mu Rwanda aho azitabira igatamo cya East African Party kizaba ku Bunani, yageze i Kanombe asanganirwa n’abantu batandukanye barimo n’abanyamakuru bagiranye nawe ikiganiro kigufi, aho bamubajije ku mukunzi we ageranye nawe mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Nk’uko ikinyamakuru Ukwezi.com cyabyanditse, Meddy yagaragaje ko atewe ishema n’umukunzi we, ariko avuga ko ibijyanye na gahunda y’ubukwe byo batarabipanga. Yabajijwe niba aje kumwerekana avuga ko nta kundi kumwerekana kurenze kuba bazanye mu Rwanda.

Meddy kandi yabajijwe iby’uko hari abarundi bavuze ko najya gukorerayo igitaramo bazamwica, avuga ko ibyo nawe yabyumvise ariko ngo ntibyamuciye intege. Yavuze ko hatagize ikindi kidasanzwe kiba, ntakizamubuza kujya gutaramira i Burundi tariki 27 hanyuma akagaruka gutaramira mu Rwanda.


Yinjiye ku kibuga cy’indege aherekejwe n’umukunzi we





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA