Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyabugogo:Imodoka irabona umugabo igasiba undi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Muri Gare ya Nyabugogo iherereye mu Karere ka Nyarugenge, hagaragaye abantu benshi badasanzwe berekeza mu turere tunyuranye kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ku buryo kubona imodoka byababereye ingume.

Buri gihe mu mpera z’umwaka, usanga abantu baba bifuza kujya mu bice bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu gusangira iminsi mikuru isoza umwaka n’imiryango yabo baba ari benshi.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, bavuze ko bageze muri gare batungurwa no kubwirwa ko imodoka zarangiye ndetse amatike asigaye ari ayo ku wa Gatatu.

Hari kandi abavuga ko bamaze iminsi ibiri barara muri iyi gare kubera ko babuze imodoka, ngo bajye kwizihiza iminsi mikuru n’imiryango yabo. Gusa hari n’abavuga ko bahangayikishijwe cyane n’uko bashobora kutazasangira iminsi mikuru n’ababo kubera kubura imodoka zibatwara.

Ntirenganya Josephine w’imyaka 41 yatangarije IGIHE, ko yavuye i Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, saa kumi n’igice z’ijoro ariko yabuze imodoka imujyana mu Karere ka Gisagara ku buryo bimugoye kubona aho ari burare.

Yagize ati “Nahagurutse saa kumi n’igice ariko natangajwe n’uburyo kugeza ubu ntarabona imodoka kandi urabona ko bibaye saa cyenda, ku buryo ndi kwibaza aho ndara n’umwana wanjye nkabiburira igisubizo.”

Sikubwabo Emmanuel wari werekeje i Huye, avuga ko yatunguwe cyane no kubwirwa ko imodoka zerekeza muri ako karere zashize.

Yagize ati “Mvuye i Kanombe ngiye i Huye ariko amakompanyi atwara abantu agera kuri ane yose ambwiye ko imodoka zijyayo zashize, ku buryo nabuze icyo nkora.”

Yongeyeho ko inzego zibishinzwe zikwiye kureba uko zikemura iki kibazo cyane ko atari ubwa mbere kibaye, kuko buri gihe mu mpera z’umwaka iki kibazo gikunze kugaragara muri iyi Gare ya Nyabugogo.

Umukozi w’Ikompanyi itwara abagenzi ya Horizon Express, Mwitende Eliot, avuga ko nyuma y’aho abagenzi bababanye benshi, ubu imodoka zabo ziri guhaguruka muri buri minota 15.

Yagize ati “Buri gihe mu isoza ry’umwaka kubera ko abantu baba bari kujya kurya Noheli n’Ubunani iwabo abagenzi baba benshi. Ubundi mu bihe bisanzwe duhaguruka mu minota 30 ariko byanze none habaye impinduka kubera ko abagenzi babaye benshi ku buryo tuba twateguye ko imodoka izajya igenda mu minota 15.”

Yongeyeho ko ubusanzwe mu minsi isanzwe imodoka zabo zakoraga ingendo 28 gusa ku munsi, ariko ubu ziri gukora izigera kuri 60 kubera ubwinshi bw’abagenzi.

Saa munani n’igice umukozi w’ikompanyi ya Volcano Express, yavugiye mu ndagururamajwi abwira abagenzi bari imbere y’ibiro byayo ko imodoka zose zashize ndetse abifuza amatike bazongera kuyahabwa ku wa Gatatu.


Ntirenganya Josephine umwe mu babuze imodoka werekeza mu Karere ka Gisagara,yaganiriye n’Igihe bimaze kumuyobera.

Amafoto:Igihe.com

theprofilenews2018@gmail.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA