Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Barashima uwabubakiye ingo zendaga gusenyuka, abigisha kurongorana.



Yanditswe na MUHIRE Desire Yasomwe na

Bamwe mu bagore n’abagabo baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu barashima Nyiraneza Gerturde Jane wabigishije uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina bagashimisha abo bashakanye, bemeza ko amasomo y’uyu mugore yabubakiye ingo zigakomera.

Aba bagore n’abagabo baje bitwaje inkoko, ibitoki n’izindi mpano zitandukanye bashimira uyu mugore ko iyo hataba inama ze atangira kuri imwe mu maradiyo yo mu Rwanda bashoboraga gutandukana n’abo bashakanye.

Ni igikorwa bahuriyemo n’uyu mugore kuri uyu wa 22 Ukuboza 2018, bagakomeza kungurana ibitekerezo ku buryo bwo gushimishanya ku bashakanye bikabarinda gucana inyuma no kuba batandukana.

Ndagijimana Paul, umwe mu bitabiriye iki gikorwa wo mu Karere ka Nyagatare yagize ati “ Jane yaramfashije cyane, ntarumva inyigisho ze nakoraga imibonano mpuzabitsina sinishime ariko ngatinya kubibwira umugore wanjye, ngapfanirana, nkumva najya guterera abandi bagore cyangwa nlkajya mu ndaya, ariko nyuma y’inyigisho ze [Jane] ubu nganira n’uwo twashakanye aho bitagenze neza tukahakosora, tukishima ndetse urugo rwacu rumaze gutera imbere kuko tuabana twishimiranye bitandukanye na mbere”

Abitabiriye iki gikorwa basaba ko ibi biganiro bitajya bitambuka kuri radio gusa, ahubwo ngo byajya bitangirwa mu midugudu kuko bikenewe na benshi kandi hari ubwo batumva radio.

Umwe muri bo yagize ati “ Byaba byiza habonetse ubushobozi akajya yigisha abashakanye mu midugudu kuko usanga kudakora imibonano neza ari kimwe mu bikomeje guteza amakimbirane mu miryango, bikaba byakurura urwangano rushobora no gutera imfu duhora twumva za buri gihe aho umugabo yica umugore bashakanye cyngwa umugore akica umugabo we”

Nyirandikumana Alphonsine avuga ko umuco wo gutinya kuginira ku mibonano mpuzabitsina ku bashakanye ari kimwe mu byo Jane yabakuyemo bikaba bibafasha kubaka ingo za bo zigahama.

Nyirasafari, umwe mu bafashijwe n’aya masomo yagize ati “ Njye numvaga ntatinyuka kubwira umugabo wanjye uko igikorwa cyagenze, numvaga mfite isoni rwose, rimwe twari turyamye twumva ikiganiro cya Jane ku gukora imibonano neza, njye n’umugabo wanjye turatinyuka, ubu iyo ntanyuzwe ndamubwira cyangwa we akambwira, tukabikora neza tukishima, byatumye turushaho gukundana no guteza imbere umuryango wacu”

Nyiraneza Gerturde w’imyaka isaga 40, arubatse afite abana 4, yemeza ko ibyo akora byo kwigisha abashaanye gukora imibonano mpuzabitsina ari ugutanga umusanzu we wo kurinda isenyuka ry’ingo rimaze gufata intera mu banyarwanda.

Ati “ Mbabazwa cyane no kubona umugore ashobora kwica umugabo yashatse amukunze cyangwa umugabo akica umugore we, iyo mbyumvise birambabaza cyane, icyo gihe abana baba imfubyi bagasigara ari umutwaro ku gihugu, ni yo mpamvu nigisha abashakanye urukundo, kubahana, kuganira, ibyo byose ariko ntbabigeraho igikorwa cy’i kambere [imibonano] kitagenze neza.”

Akomeza avuga ko agira abashakanye inama akoresheje itangazamakuru, ariko ngo hari n’abo azigira baganira imbonankubone, ikintu avuga ko kimushimisha iyo abona yarahuje abashakanye bendaga gutandukana kubera kudasobanukirwa n’uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina inogeye impande zombi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA