Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Morning Star School ku isonga mu gutanga uburezi bufite ireme ku nshuke n’abiga amashuri abanza.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri Morning Star School burakangurira ababyeyi kuzana abana babo kwigira muri iri shuri, kubera ireme ry’uburezi rihatangirwa bigizwemo uruhare n’abarezi b’inzobere mu mwuga w’ubwarimu bahigishiriza.

Morning Star School ni ishuri riherereye mu kagali ka Ruyenzi mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi. Ni hafi y’urusengero rwa ADPR, ku muhanda werekeza I Gihara. Umuyobozi wacyo bwana Havugimana Gad atangaza ko ubusanzwe mu buzima bwe akunda uburezi, kuko yatangiye ari umucuruzi nyamara kubera gukunda uburezi ngo byatumye ashinga ikigo cy’amashuri kugira ngo akabye inzozi ze mu gufasha abana b’u Rwanda kunguka ubumenyi bazifashisha mu gihe kiri imbere bukabageza ku hazaza habo heza.

Aganira n’ikinyamakuru The Profile.rw yagize ati “Kuba naragiye mu burezi ni uko nabikundaga cyane. Kandi ahanini nakunze kwitegereza abana baba mu muhanda uburyo bawuzamo bataye ishuri nkumva bimbabaje nkahora n’ibaza icyo nakora kugira ngo nzane impinduka ku buzima bwabo niko kubaha akazi, ariko nanabigisha imyuga irimo gusudira. Nyuma naje gushinga ikigo cy’amashuri kizazajya cyunganira ibindi bigo bisanzwe biriho, ariko abana b’u Rwanda bakiga ari benshi kandi ntibahendwe n’uburezi”


HAVUGIMANA Gad, umuyobozi mukuru wa Morning star School

Ikigo morning star Schoolm cyashinzwe mu mwaka wa 2013, kugeza ubu gitanga uburezi bw’abana b’incuke n’ab’abamashuri abanza. Gusa mu mishinga yacyo yagutse nk’uko umuyobozi wacyo abitangaza harimo amashuri yisumbuye, kaminuza, ikigo gihugura mu myuga ndetse n’ivuriro rishobora kuzajya rifasha abana bahiga baba bagize ikibazo cy’ubuzima.

Iki kigo kirivuga imyato nyuma yo kuba abana baharangiriza amashuri abanza batsinda ku kigero cy’ijana ku ijana kandi abenshi bekoherezwa mu bigo by’amashuri yisumbuye bikomeye nka Fawe Girls School, Saint Andre, Lucee de Kigali n’ibindi.

Uko imyaka yakurikiranye, 2015, 2016,2017 na 2018, muri iyi myaka yose abana batsinze ku kigero cya 100% kandi abana bose bahatsindira bakaza mu cyiciro cya 1 (Division1). Ubuyobozi bwa Morning Star School bushimangira ko kwigishiriza muri iki kigo bifatwa nko kwiteganyiriza ku babyeyi kuko ngo abana bahatsindira boherezwa mu bigo bindi bya segonderi bikomeye kandi biri hafi y’aho ababyeyi batuye cyane cyane ibyo twavuze haruguru, ibi bigatuma badatakaza amafaranga menshi yo kwita ku burezi bw’abana babo kuko baba biga hafi y’I wabo.

Ubutumwa ku babyeyi barerera kuri Morning Star School
Bwana Gad Havugimana ashima cyane ukureba kure kw’ababyeyi bafite abana babo muri iki kigo, ndetse bakomeje kwishimira uburezi abana babo bahahererwa kabone n’ubwo ikigo ubwacyo cyaba cyahuye n’ikibazo cyane cyane gishingiye ku bukungu.

Abarimu bishimiye kwigisha ahantu hagaragaragara umubare munini w’abana b’abahanga. Bamwe mu barimu twaganiriye bigisha muri iki kigo barimo abanyarwanda n’abanyamahanga, bose bahamyaka ko bahembwa neza kandi ku gihe. Bashima ko kandi ubuyobozi bw’ikigo cyabo buhora buharanira ko mu kigo harangwa umwuka mwiza hagati y’abana bahiga, ababyeyi baharerera n’abarezi bahigisha ubwabo binyuze mu gutumatumanaho no guhana amakuru y’aho iterambere ry’ikigo rigeze.

Kugeza ubu ikigo Morning Star School gikorana n’ibigo by’amabanki bikiguriza amafaranga gahamijwe gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi no kubaka ibikorwa remezo bigezweho. Ibi binarifasha kwakira umubare munini w’abahiga kandi bakiga mu byumba by’amashuri bias neza.

Aha niho Ubuyobozi bwa Morning Star School buhera busaba ibigo by’amabanki kubaha bizinezi z’irimo iz’uburezi bikajya bibishyuza inguzanyo buri gihembwe aho kuba buri kwezi kuko ari bwo n’abanyeyi baba barimo kwishyura amafaranga y’ishuri.


Abarezi baho basobanukiwe uburezi bugenewe ab’incuke


Abana bahiga bafite umwarimu w’umuhanga ubigisha Kung Fu.


Abana bafatira ifunguro ryuzuye ku Ishuri





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA