Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Itangazo rya Morning Star School ku babyeyi baharerera n’abifuza kuharerera.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Babyeyi dufatanyije kurera turabasuhije, ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri MORNING STAR SCHOOL bunejejwe no kubandikira bubamenyesha ko hari gahunda y’inama ku babyeyi bose barerera mu kigo MORNING STAR SCHOOL.

Abamaze kwandikisha abana babo mu kiciro cya Gardienne na Primaire n’abandi bose bifuza kuharerera mu mwaka wa 2019 ko iyo nama izaba ku cyumweru tariki ya 06/01/2019 saa munani zuzuye (14:00) mu kigo cy’ishuri MORNING STAR SCHOOL.

INGINGO Z’INGENZI ZIZAGANIRWAHO

1.Kugaragaza Staff y’abakozi bose bazakorana n’ikigo MORNING STAR SCHOOL.

2. Kugaragaza neza icyerekezo cy’ikigo n’ibikorwa byose biteganyijwe gukorwa mu mwaka w’amashuri tugiye gutangira wa 2019.

3.
Kwakira ibitekerezo n’ibyifuzo by’abyeyi mu igenabikorwa twavuze mu ngingo ya 2.

4.Utuntu n’utundi

Babyeyi, kubera uburemere bw’iyi nama, turasaba buri mubyeyi wese kuzitabira no kuhagerera igihe kugirango dukomeze gushyigikira iterambere ryikigo cyacu.
Mudufashe kutumenyekanishiriza iyi nama mu baturanyi, inshuti n’abavandimwe banyu kugirango bazaboneke ari benshi bityo twubake uburezi twifuza bubereye abana b’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa Morning Star School bubifurije umwaka mushya muhire wa 2019, uzababere uw’amata n’ubuki.

Murakoze, mugire amahoro y’Imana, Turabakunda Cyane.


Uburezi bufite ireme nicyo cyerekezo cya Morning Star School





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA