Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umunyamakuru yapfushije umwana nyuma yo kumira agafuniko k’icupa



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umwana w’ umuhungu w’ imyaka itatu yapfiriye mu bitaro bya Nsambya, nyuma yo kuhajyanwa n’ umuturanyi amaze kumira agafuniko ka Soda.

Ubwo Malcolm Kintu yamiraga aka gafuniko yarimo akina na mukuru we, nyina Betty Mwanje ari muturimo two mu rugo. Papa w’ uyu mwana Robert Mwanje, umunyamakuru ukorera Buganda Kingdom BBS TV avuga ko atari mu rugo ubwo iyi mpanuka yabaga.

Byabereye mu rugo rw’ uyu munyamakuru ruri mu karere ka Wakiso kuri uyu wa Kane saa sita z’ amanywa.

Umuturanyi witwa Margaret Mukasa niwe wajyanywe uyu mwana mu bitaro nyuma y’ uko nyina yabonye umwana we amize agafuniko nawe agasa n’ utaye ubwenge kubera ihungabana.

Umunyamakuru Mwanje avuga ko yari yavuye mu rugo agiye ku kazi umwana ari mutaraga mu rugo rwe ari amahoro.

Umuhango wo gushyingura uyu mwana uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Wakiso muri Uganda nk’ uko Dail monitor dukesha iyi nkuru yashyizwe mu kinyarwanda n’ukwezi.com yabitangaje.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA