Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abakobwa 20 barimo na Mwiseneza Josiane bakomeje muri Miss Rwanda, bagiye muri boot camp.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019, nibwo hakomeje amarushanwa ya Miss Rwanda 2019 aho abakobwa 37 batoranyijwe guhagararira Intara zitandukanye n’umujyi wa Kigali, baje babukereye ngo bigaragaze imbere y’akanama nkemurampaka hanyuma batoranywemo abakobwa 20 bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho muri aya marushanwa.


Aba nibo bakobwa 37 baje guhatana ngo batoranywemo abakobwa 20 abandi 17 basezererwe
Abakobwa batandukanye baje i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahasanzwe habera Expo, baherekejwe n’abafana benshi babashyigikiye kuburyo byasusurukije ibirori byo guhatanira kujya mu cyiciro gikurikiyeho. Buri mukobwa wageraga imbere y’abagize akanama nkemurampaka, abamushyigikiye biyamiraga bidasanzwe bagaragaza ko bamushyigikiye nk’uko Ukwezi.com cyabitangaje.

Kuri iyi nshuro, abagize akanama nkemurampaka bahindutse, Miss Mutesi Jolly wambaye ikamba rya Miss Rwanda 2016, Rusaro Carine wabaye igisonga cya Miss Rwanda 2009 akaba na Miss University of Rwanda 2007 ndetse n’Umunyamakuru Evelyne Umurerwa wa Radio na Televiziyo Rwanda. Abayoboye ibirori nabo bahindutse kuko uretse Luckyman Nzeyimana wa RBA, hiyongereyeho na Ally Soudy usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko bisanzwe mu marushanwa nk’aya, buri mukobwa yagiye aca imbere y’abagize akanama nkemurampaka agahitamo ururimi yifuza gusubizamo aho abenshi bahisemo gusubiza mu Kinyarwanda, hanyuma buri mukobwa akanatombora nimero y’ikibazo abazwa hanyuma abagize akanama nkemurampaka bakamubaza ikibazo kimwe, yamara kugisubiza hakajyaho undi ukurikiyeho, bahereye ku wambaye nimero ya mbere gukomeza.

Nyuma yo kwiyerekana kw’abakobwa bose uko ari 37 basubiza ibibazo babazwaga, abagize akanama nkemurampaka bahise bajya kwiherera no gukusanya amanota buri mukobwa yahawe kugirango batoranye abakobwa 20 bakomeza muri aya marushanwa bazahita bajya mu mwiherero bazamaramo igihe bakabona guhatana ku musozo haboneka Miss Rwanda 2019 n’ibisonga bye.

Nyuma yo kwiherera kw’abagize akanama nkemurampaka, amanota yakusanyijwe yahereweho mu gutangaza abakobwa 19 barushije abandi, abo bakiyongeraho Mwiseneza Josiane wahize abandi bose mu gutorwa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Muri rusange dore abahatanaga bose n’abakobwa 20 bakomeje:

1. Uwase Muyango Claudine (YAKOMEJE)

2. Uwimana Mucyo Triphine

3. Uwase Nadine

4. Ishimwe Bella

5. Igihozo Mireille

6. Tuyishimire Cyiza Vanessa (YAKOMEJE)

7. Umutoni Grace

8. Munezero Adeline

9. Ricca Michaella Kabahenda (YAKOMEJE)

10. Mukunzi Teta Sonia (YAKOMEJE)

11. Gakunda Iradukunda Prayer

12. Mutoni Queen Peace

13. Niyonsaba Josiane (YAKOMEJE)

14. Teta Fabiola

15. Higiro Joally (YAKOMEJE)

16. Uwase Sangwa Odile (YAKOMEJE)

17. Mutoni Deborah

18. Murebwayire Irene (YAKOMEJE)

19. Umurungi Sandrine (YAKOMEJE)

20. Mutoni Oliver (YAKOMEJE)

21. Uwihirwe Yasipi Casmir (YAKOMEJE)

22. Keza Nisha Bayera (YAKOMEJE)

23. Teta Mugabo Ange Nicole (YAKOMEJE)

24. Umukundwa Clemence (YAKOMEJE)

25. Tuyishime Vanessa

26. Igihozo Darine (YAKOMEJE)

27. Ibyishaka Aline

28. Uwihirwe Roselyne

29. Uwicyeza Pamella (YAKOMEJE)

30. Mwiseneza Josiane (YAKOMEJE)

31. Umutesi Nadege

32. Meghan Numwiza (YAKOMEJE)

33. Inyumba Charlotte (YAKOMEJE)

34. Uwase Aisha

35. Gaju Anitha (YAKOMEJE)

36. Mugwaneza Emelyne

37. Niyonshuti Assoumpta

Amwe mu Mafoto y’abakomeje


Mwiseneza Josiane wakomeje abikesha gutorwa cyane ku mbuga nkoranyambaga





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA