Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rubavu: SACCO Rugerero ubu nta ubitsa nta n’ubikuza aye



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Hashize icyumweru n’iminsi abanyamuryango ba Koperative Intarutwa SACCO ya Rugerero badashobora kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga yabo kuko ngo hari abayabikuje agashira. Birakekwa ko habaye ubujura bw’amafaranga y’abanyamuryango. BNR ubu iri gukora ubugenzuzi, umwe mu bakozi b’iyi SACCO arafunze.

Kuri uyu wa kabiri mu gitondo umunyamakuru w’Umuseke yageze kuri iyi SACCO ahasanga abanyamuryango barimo abaje kubikuza amafaranga yabo babikije mu bihe bishize, ntayo babahaye, ntibanababwiye igihe bazagarukira nk’uko inkuru y’umuseke ibivuga.

Iyi SACCO ubu iri kwakira abahabwa inkunga y’ingoboka muri VUP na FARG gusa bari kwakirwa n’umukozi umwe.

Hari amakuru avuga ko hari abantu babikuje amafaranga y’iyi SACCO nyuma ya Noheli bakayamaramo.

Justin Mugabo usanzwe ari umunyamuryango, ku cyumweru yaje kubitsa amafaranga ye ahageze bamubwira ko bidashoboka kuko hari ubugenzuzi buri gukorwa.

Ati: “Ibi ni ukwangiza gahunda ya Leta yo kuzigama kuko icyumweru kirenga udafite uburenganzira ku mutungo wawe cyangwa udashobora kubitsa utwawe, ni ibintu bigoye kubyumva.”

Bagenukwayo Seraphine twamusanze hano, ngo arahangayitse kuko yahawe inkwano y’umukobwa we azashyingira kuwa gatandatu, yayibitse muri iyi SACCO, ubu bamubwiye ko adashobora kubikuza.

Ati: “Ejo bundi kuwa gatandatu nzashyingira, inkwano bampaye nayizanye hano nirinda kuyakoresha icyo atagenewe none ubu ndibaza uko ubukwe bw’umwana wanjye buzagenda.”

Biziyaremye Samuel na we yari aje kubikuza, ni inshuro ya gatatu aje mu minsi irindwi ishize. Ati “Ni ayanjye, nje kubikuza none barambwiye ngo ntibari kuyatanga, nta mpamvu bambwiye, n’ejo yenda nzagaruka. Biratubabaje.”


Ababikijeyo amafaranga yabo ntibabasha kubikuza

Nyuma y’amasaha atatu dutegereje ko Mme Mukashyaka Esperance umucungamutungo w’iyi SACCO asohoka mu biro bye ngo atubwira kuri ibi bibazo, yaje atubwira ko afite imirimo myinshi ituma tutavugana.

Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Rugerero Birori Synèse yabwiye Umuseke ko iyi SACCO ifite ibibazo ariko biri mu nzira zo gukemuka nubwo atazi igihe bizafata.

Ati: “Hashize iminsi tumenye ko nta muntu ubikuza, twahise tumenyesha BNR na yo itangira ubugenzuzi buzagaragaza ukuri kuko ubuyobozi bwa SACCO buvuga ko byatewe n’amatsinda azigama akagabana kuri Noheri yabikuje amafaranga agashira bigatuma gutanga amafaranga bihagarara.”

Hari amakuru avugwa ko iyi SACCO yaba yaribwe na bamwe mu bakozi bayo, ubu umwe yatawe muri yombi mu iperereza riri gukorwa na RIB.

Ibibazo muri koperative zo kubitsa no kugurizanya byagarutsweho cyane mu nama y’igihugu y’umushyikirano iheruka mu kwezi gushize.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA