Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kamonyi: Ababyeyi bamazwe impungenge ku burezi bw’abana babo.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Izi mpungenge zagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi, abarezi n’ababyeyi barerera ku ishuri Morning Star School, Inama yabaye kuri uyu wa 6 Mutarama 2018. Muri iyi nama, umuyobozi w’iki kigo giherereye mu karere ka Kamonyi yagaragaje ko nta Munyeshuri uzongera kwirukanirwa amafaranga y’ishuri, nyuma y’uko abyeyi bagaragaje ko bigira ingaruka ku myigire y’abana babo.

Ijambo rinini ryahawe ababyeyi baharerera maze batangira bagaragaza ko hirya no hino mu bigo by’amashuri barerereragamo bamwe mu bana babo bakunda kubirukanira ko batarabashaka kwishyura amafaranga yose asabwa ngo umunyeshuri abashe guhabwa uburezi.

Munyabahire Emilienne afite abana bane muri iri shuri, yagize ati “Hari aho umuntu ajyana umwana, yatinda kwishyura gato akabona umwana arirukanwe kandi yaragerageje gusobanura impamvu yatinze kwishyura kandi zumvikana. Ibi bigira ingaruka ku myigire n’imitsindire y’umwana”

Nkusi Bernard ati “Kwishyura nibyo, ariko nihajya habaho ukutishyurira igihe umubyeyi ajye abazwa impamvu mu buryo bwiza umwana adaso howe hanze kuko biramuhungabanya, bikanamusubiza inyuma mu bumenyi bwe”.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo bwana Havugimana Gad yavuze ko mu mwaka wa 2019, nta mwana uzigera yirukanwa, ati ”nta mwana wiga muri Morning Star School uzingera asohorwa mu ishuri cyangwa ngo yirukanwe ku ishuri azizwa kuba ababyeyi be batarishyura amafaranga yose, si ngombwa ko amafaranga yose azira rimwe”.

Uyu muyobozi avuga ko mu gihe babona habayeho gutinda cyane kwishyura bazajya batumiza umubyeyi w’umwana ku munsi ukurikiyeho bitagize ingaruka ku myigire y’umwana we. Yasabye umuyobozi w’ikigo (Directeur), abarimu n’abandi bakozi kutazagira umwana birukanira iyo mpamvu.

Innocent Nshimyumuremyi ashima ko ubuyobozi bw’ikigo bwemeye ko bitari ngombwa ko amafaranga yose azira rimwe mu gihe byabanje gusobanurwa mu buryo bwumvikana.

Icyakora umuyobozi w’iki kigo, Diregiteri Shamamba Michel yibukije ababyeyi ko bagomba kumva ko bafite inshingano ikomeye mu mashuri yose y’abigenga. Ati ”namwe muzirikane ko ari mwe babosi, mu gihe mu mashuri ya Leta, Leta iba ariyo bosi, aha nimwe muduhemba ntituzirukana abana banyu, ariko namwe muzagerageze kujya mwishyurira igihe”

Muri iyi nama kandi ubuyobozi bwa Komite y’ababyeyi baharerera bwishimiye imbaraga ubuyobozi bw’ikigo n’abarezi bakoresheje kugira ngo ikigo kive aho cyahoze, kigere ku rwego kiriho ubu, kuko gitsindisha 100%. Mu banyeshuri 25 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, 2 muri bo gusa nibo bagaragaye mu cyiciro cya 3 mu gihe 15 bashoboye kuza mu cyiciro cya 1, naho 8 baza mu cyiciro cya 2 cy’imitsindire.


Ababyeyi barerera kuri Morning Star School mu kiganiro n’Ubuyobozi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA