Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Uganda: Hoteli 3 zirashinjwa ivangura rishingiye ku ruhu.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ni hoteli ziherereye mu gace ka Burahya mu karere ka Kabarole, uko ari 3 ni iz’abanyamahanga. Ngo izi hoteli zishinwa na depute Margaret Muhanga uhagarariye aka karere ko zitemera ko abakiriya birabura bazigeramo kugira ngo badatuma abazungu bigendera. Arasaba ko abayobozi bakora iperereza ryimbitse kuri iri vangura ruhu rigereranywa n’iryakorewe abo muri Afurika y’epfo.

Uyu mudepite yirinze kugaragza amazina y’izi hoteli uko ari 3, ngo ivangura rizikorerwamo rikunda kugaragara mu masaha y’igicamunsi aho ziba zitangiye kwakira abakiriya benshi cyane, bityo ngo bituma abakiriya birabura bahezwa mu rwego rwo kwirinda ko abakiriya b’abazingu bigendera.

Ku rukuta rwe rwa twitter, depite Margaret Muhanga yagize ati “tube maso hatagira utuzanira ivangura ruhu muri Uganda yacu. Hoteli 3 z’abanyamahanga mu gace mpagararaiye ntiyemera kwakira abakiriya birabura” Yunze mo ati “ abashinzwe umutekano babihagurukire hari ikirunga kiri gutogotera muri ziriya hoteli gishobora kuruka”

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyagerageje kuvugisha uyu mudepite ngo kirebe ko yakibwira amazina y’izi hoteli biba iby’ubusa, yakibwiye ko ba nyirazo bahita basibanganya ibimenyetso bityo imirimo y’iperereza igapfa. “ndumva bitaba byiza kubabwira amzina y’izi hoteli kuko namaze kubibwira inzego zibishinwe zikaba zigiye gukora iperereza mu ibanga rikomeye kugirango nazo zibonere ukuri” Hon. Muhanga.

Yongeyeho ko hari abantu benshi bagaragaje iki kibazo nk’ikibangamye, ariko ubuyobozi bukaba butarabashije kubatega amatwi ngo bugire icyo bugikoraho.
Hari bamwe mu batepite batangaje ko hari hashize akanya gato bamenye iby’iri vangura mbere y’uko uyu mudepite mugenzi wabo abitangaza ku mugarararo.

Umukozi ukora muri imwe muri izi hoteli zikekwaho iyi mikorere idahwitse witwa Emmanuel Bahemurwa yanditse kuri twitter ye ko batanemerewe guteka indyo Abanyafurika bakunda “Ntabwo twemererwa guteka indryo nyafurika kabone n’ubwo haba hari abakiriya bayidusabye, rwose turabinginze mumenyeshe Museveni iby’aba bashoramri be”

Byongeye kandi hari umunya Uganda witwa Oscar Rwigyema waherukaga kwandikira umunyamabanga wa leta ushinzwe ubukerarugendo muri Uganda, Hon Godfrey Kiwanda Suubi ko mu minsi mikuru isoza 2018 n’itangira umwaka wa 2019, we n’umuryango we bakumiriwe muri zimwe muri Hoteli zo mu burengerazuba bwa Uganda , ati “ kuya 31 ukuboza njye n’umuryango wanjye turi kumwe n’inshuti yacu twafashe umwanzuro wo kurira iminsi mikuru muri Clouds Mountain Gorilla lodge iherereye ahitwa Nkuringo, ariko ntitwabashije kurenga ku muryango w’igipangu kuko abahacunga batubwiye ko ari amacumbi y’abihariye, bityo nta nubwo bemeye ko tunahengerezamo”

Rwigyema kandi yanashyize mu majwi indi yitwa Apoka lodge Kidepo aho zimwe mu nshuti ze zirukaniwe zizizwa ko inkweto zabo zari zanduye. Ibi kandi bibayeho mu gihe guverinoma ya Uganda irajwe ishinga no gusaba abanya Uganda gutembera ku bwinshi mu bice nyaburanga bigize Igihugu cyabo.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA