Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nta mwana w’umuswa ubaho, habaho umwarimu w’umuswa- Diregiteri Shamamba.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubwo habaga inama nyunguranabitekerezo hagati y’ababyeyi barerera mu ishuri Morning Star School, umuyobozi waryo yabwiye abarimu ko bagomba kumenya impano zihishe mu bana bigisha kuko ngo ubusanzwe nta mwana uba umuswa ahubwo ngo habaho umwarimu w’umuswa igihe atabashije kumenya icyo buri munyeshuri ashoboye.

Umwaka w’amashuri wa 2019 uzatangira kuri uyu wa 14 Mutarama. Hirya no hino mu bigo by’amashuri usanga haba inama zihuza ababyeyi babirereramo, ubuyobozi bw’ibyo bigo n’abarimu babyigishamo.

Kuri uyu wa 06 Mutarama 2019, mu kigo cy’amashurio abanza cyitwa Morning star School giherereye mu karere ka kamonyi habereye inama nk’iyi maze umuyobozi wacyo mushya bwana SHAMAMBA Charles abwira abarimu ko nta mwanwa uba umuswa, ahubwo ko umwarimu ariwe ushobora kuba umuswa, ati “ Umwana utafite ikibazo mu mutwe, uza ku ishuri buri munsi ntashobora kuba umuswa, keretse hari umuganga wemewe wemeje ko umwana uyu n’uyu afite ikibazo mu mutwe kitamwemerera kuba umuhanga. Abarimu babita abaswa kuko baba batabashije kumenya icyo buri mwana ashoboye muri we, abarimu bagomba kukora ibishoboka byose bakamenya buri mwana n’ikimwihishemo akaba ari cyo bamufasha gukuza muri we kandi niyo ntego ya Minisitere y’uburezi, Icyo ushoboye sicyo nshoboye”


SHAMAMBA Charles, Umuyobozi wa Morning Star School, ahanura abarimu mbere y’uko abana bagaruka ku ishuri.

Uyu muyobozi avuga ko mu mvugo isanzwe umwarimu utabashije kumenya impano y’u mwana ashobora kwitwa umuswa, ariko na none nk’umuntu wize ntabwo nawe yakiswe umuswa “ubusanzwe mu buryo bwa tekiniki umwarimu ntabwo yitwa umuswa kuko nawe aba yarabonywemo impano yo kuzaba mwarimu abandi bahanga bakamufasha kuzamura iyo mpano muri we, bityo rero nawe aba agomba kumenya uko atandukanya impano za buri mwana yigisha, ibyo aramutse abyirengagije yakwitwa umuswa”

YATUBABARIYE Augustin ni umwe mu barimu b’abahanga bigisha kuri iki kigo, amaze imyaka ibiri yigisha amasomo ajyanye n’ubumenyi ndetse n’ururimi rw’igifaransa muri iri shuri Morning Star School, nawe ashimangira ko umwarimu wabashije kumenya impano ya buri mwana bituma abo yigisha bose baba abahanga, agira ati ”nta mwana w’umuswa ubaho, ashobora kuba atazi siyansi, ariko azi imibare, icyo gihe aba ari umuswa muri siyansi, ariko ari umuhanga mu mibare”.

Yongeraho ati “ntawe ubura icyo azi, umwana amenya ibyo mwarimu we yamuhaye. Iyo mwarimu atabashije kumenya icyo aha buri mwana, uwo mwarimu aba ari umuswa muri rusange”

Icyakora umuyobozi w’iki kigo bwana SHAMAMBA Charles ashimangira ko Abarezi/Abarimu baba bagomba guhabwa amahugurwa abafasha kunguka ubumenyi bugezweho bubafasha no kumenya tekiniki na sitarateji nshya mu mwuga w’uburezi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA