Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kirehe: Imibiri itabururwa n’ibikoko, baratabaza ngo bahabwe irindi rimbi.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Abaturage bo mu murenge wa Musaza baratabaza akarere ka Kirehe kubaha irimbi ryiza, kuko iryo bahawe mu kagali ka Mubuga riri ku butaka bubanzirizwa n’urutare, bityo bikaba bituma bashyingura muri metero nke, bikabatera impungenge ko imibiri y’ababo itabururwa n’ibikoko.

Amakuru dukesha City Radio yaganiriye n’abaturage bo mu karere ka Kirehe, by’umwihariko mu murenge wa Musaza , mu kagali ka Mubuga bashyingura mu irimbi rya Runyinya, bashimangira ko aho bashyingura hadashobotse kubwo kuba ari ku rutare.

Uyu muturage twamwise Muhingabire (izina ritari irye) atuye muri aka gace, agira ati “Iri rimbi ntiridushimishije. Ejo bundi twagiye gushyingurayo umusaza wacu yari yatabarutse. Bacukuye aha mbere basanga ni ku rutare, aha kabiri basanga ni uko , aha 3 naho byasaga no kumushyira ku rutare na none”

Ibi kandi binashimangirwa n’undi muturage twise Munyakazi (Izina ritari irye) nawe ashimangira ko aho bashyingura hadakwiye kubw’impamvu asobanura “Imbwebwe, imbwa dusanga zataburuye imibiri y’abantu bacu tuba twashyinguye muri iri rimbi. Usibye kubaha Ibyemezo bya Leta, ariko nta wishimiye ririya rimbi. nibadushakire ahandi cyangwa bareke tube dushyingura mu masambu yacu bwite mu gihe bakihadushakira kuko ibi biragayitse”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musaza bwana Majyambere Jean Claude, asubiza kuri iki kibazo ntiyemeranyije n’ibyo aba baturage bavuga, yagize ati “nta gitangaza kirimo bishobora kuba bijyanye n’imiterere y’ubutaka bwacu, hamwe ushobora kuhasanga urutare ukaharenga, ugakoresha ahatari urutare, ni ubwa mbere abaturage bahashyingura batugejejeho iki kibazo, nibabe bakoresha ahazima , ah’urutare bahareke, ahazima nihuzura nibwo tuzimura irimbi.”

Ubusanzwe aba baturage bari basanzwe bashyingura mu masambu yabo hafi yaho batuye, hari hashize amezi asaga 7 bahawe iri rimbi rya Runyinya bazajya bashyinguramo nk’abatuye akagali ka Mubuga.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA