Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

MISS RWANDA- Umunyamakuru Jean Claude Nkubito akebuye abashaka kuvanga amoko muri iri rushanwa ry’Abanyarwanda



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Jean Claude Nkubito wahoze ari umunyamakuru wa BBC, yihanangirije bamwe mu bakurikiranira hafi imigendekere y’irushanwa rya Miss Rwanda bashatse kuvanga amoko atakiba mu banyarwanda, ariko bakayazana muri iri rushanwa risanzwe rihagurutsa imbaga y’abaryishimira mu Gihugu. Uyu mwaka riragaragara nk’irizashyuha kurusha ay’indi myaka kubera umwe mubari kurihatanira witwa Mwiseneza Josane.

Bwana Jean Claude Nkubito ajya gutanga igitekerezo cye gikebura abashaka
gutana ku migendekere y’iri rushanwa yateruranye umutwe ugira uti "MWISENEZA JOSIANE AHINDUYE IMYUMVIRE Y’ABANTU"

akomeza agira ati "Ni ubwa mbere nkurikirana ibya Miss Rwanda nta n’agaciro nabihaga. Gusa aho mbikurikiraniye nta kincika kugeza igihe bizanzamo guhagarika. Icyakora ntibiranzamo kugeza ubu.

Icyanteye kubikurikirana ni uyu mwana w’umukobwa Josiane Mwiseneza. N’ubwo amazina ubwayo yashoboraga gutuma mwitaho ( Mwiseneza-la bien nommée), akarere akomokamo na ko kari gutuma mutindaho, kuko inzira ya Rubengera cyangwa Paroisse Mushubati ku ba gatolika, ndayizi cyane kuko nayinyuzemo imyaka itandatu mva mu Kinyaga (Cyangugu) njya kwiga mu Bugoyi ( ku Nyundo) hagati ya 1984 na 1990. Yemwe n’aho bazigiriye enye, iriya ntara isigaye ni nayo mvukamo, ariko si byo byatumye ntinda ku mukobwa witwa Mwiseneza josiane . Icyatumye mutindaho ni itangazamakuru, umwuga na wo dufitanye isano kuko nawukoze imyaka 22.

Itangazamakuru rero rifite ububasha bwo kurema, ariko uwo riremye wese si ko akura kuko hakura ubishatse, hakura uwemeye kurerwa n’abamubyaye/bamuremye. Josiane ariko si itangazamakuru ryamuremye gusa kuko atari ryo ryamuvanye i Rubengera. Na we yagize uruhare mu kwegera abaremyi, ava kuri Josiane w’i Rubengera aba Josiane candidate Miss Rwanda, itangazamakuru ribifatira aho.

Josiane yigiriye icyizere, itangazamakuru ribisamira hejuru, abyumva vuba araryemerera riraza, none Josiane ahinduye burundu imyumvire y’icyiswe MISS RWANDA. Ubu Miss Rwanda ni igikorwa kireba umunyarwanda wo ku Nkombo, kikareba umwana wo mu Kanage, Kigareba umukobwa wa Paroisse Bungwe, kikareba umwana wa Nyarubuye n’uwa Kibayi, kikareba n’umukobwa w’i Nyamirambo no mu majengu ku Gisenyi. Josiane yafunguriye abana bose amarembo, nibitinyuke baryitabire nta wiyima umwima ahari kandi ni ipiganwa mu yandi.

JOSIANE YABA MISS ?

Reka nsubize nk’abigishwa biga gatigisimu mu gatolika ngira nti " Yeeee, Mwiseneza Josiane yaba Miss, kuko ari umukobwa w’umunyarwandakazi wujuje ibisabwa, akaba afite indeshyo n’ibiro byemewe, akaba yarize amashuri yisumbuye, atarengeje imyaka 24 kandi akaba aramutse abishatse kandi akabyitaho yasubiza ibibazo byose abazwa ku muco w’igihugu n’ubumenyi rusange".

MBESE Josiane MWISENEZA ASHOBORA KUTABA Miss?

Yee, byaba bibabaje, ariko byashoboka, mu gihe Josiane Mwiseneza yakwitwara nabi mu mwiherero arimo n’abandi, ntategure neza ibibazo azabazwa, bityo agahabwa amanota akwiranye n’ibisubizo yatanze.

Mbese Josiane nta buranga afite?

Josiane Mwiseneza afite uburanga, ndetse na buri mukobwa muri bagenzi be arabufite, gusa buri wese afite ubwe kuko buri wese Imana yamuremye mu ishusho ryayo ariko imuha isura ye yihariye. Josiane Mwiseneza rero ni mwiza. Gusa bamwe bashobora kubona ko batamukundiye isura ye uretse ko Imana tugira ari uko abatamukunda ari bo bake ugereranije n’abamugaragariza urukundo.

Ugukebura abavangavanga amoko atabaho muri iri rushanwa

Mboneyeho kugaragaza ko ntishimira abajyana Josianne Mwiseneza mu bibazo by’amoko kuko imyaka afite imuha uburenganzira bwo gukurira mu bwisanzure areba imbere atarebuzwa ku ruhande mu moko dore ko nta n’uzi ubwoko bwe uretse munyangire. Ntabwo uriya mwana ahagarariye abahutu, ntahagarariye abatutsi, ntahagarariye abatwa, ahagarariye we ubwe n’intara y’uburengerazuba akomokamo. Kumuzana mu bibazo by’amoko bitesha agaciro ababikora kandi bikanatesha agaciro igihugu bavuga ko bakunda.

Nifurije Mwiseneza josiane gutsinda iri rushanwa, kandi ndashimira itangazamakuru ritabura na gato kumuha umwanya wo kumvikana no kutwigaragariza mu mico myiza yatojwe.

Josiane rero, ntugatsikire kandi ntukarekure, uko Obama yatsinze muri America akaba perezida, uko Mushikiwabo yabashije kuyobora iriya Francophonie kandi mu myaka 20 ishize nta n’uwari uzi ko yibitseho buriya bwenge n’ama diplomes, uko benshi mu ba comédiens n’abaririmbyi ubona aho i Kigali batari bazwi ejo….na we wabigeraho kuko urashoboye. NAWE RIRIYA KAMBA RYAKUBERA riharanire. Tambuka

Jean Claude NKUBITO, 10/01/2019

Bimwe mu bitekerezo by’abakebuwe byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga (Amazina ya ba nyirabyo ntayo twifuje gushyiraho)


Iki gitekerezo cyatanzwe n’umwe mu bakurikirana iri rushanwa, akinyujije ku rubuga nkoranyambaga


Mu gusubirikanya byafashe indi ntera idashimishije, ndetse itagira intambwe nimwe itezaho imbere iri rushanwa n’u Rwanda ubwarwo, ari nayo mpamvu abajijitse bahagurukiye kurwanya imyumvire y’aba bantu





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA