Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abarimu barasaba guhabwa ubumenyi bw’ibanze mu buvuzi, mu rwego rwo guhangana n’umubare w’abana basiba ishuri kubw’uburwayi.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Iki gitekerezo kije nyuma y’uko abarimu ubwabo, bagaragarije ko guhita bohereza mu rugo umwana urwariye ku ishuri bitunguranye, bituma ahagera akaharembera kubera ko asanga ababyeyi be bagiye mu yindi mirimo. Bityo hakabura umugeza kwa muganga, ngo bahawe ubumenyi bwatuma babasha gutanga ubuvuzi bw’ibanze byatuma hari abanyeshuri batazahazwa ukundi n’indwara zigira ingaruka mbi ku myigire yabo.

Akenshi, iki kibazo gikunda kwigaragaza ku mashuri aherereye mu bice by’icyaro, aho rimwe na rimwe umwana afatirwa n’uburwayi ku ishuri, mwarimu agahita amuha umwana baturanye ngo amujyane mu rugo i wabo.
Nyamara kubera ko ababyeyi baba bagiye mu kandi kazi, hari ubwo rimwe na rimwe biba ngombwa ko umwana watashye arwaye ategereza ko ababyeyi be bataha bakabona kumujyana kwa muganga, akahagera yamaze kuzahazwa n’indwara.

Icyakora iki gikorwa cyo guhugirira abarimu ubuvuzi bw’ibanze gisabwa n’abo kitarageraho, hari aho cyamaze gutangizwa nko muri bimwe mu bigo by’amashuri yo mu turere tw’intara y’uburasirazuba.

Inyigo y’umuryango Partners in Health / Inshuti mu buzima, yakorewe mu bigo by’amashuri 9 mu karere ka Kayonza yagaragaje ko abana bagera kuri 50% basiba ishuri kubera uburwayi, ariko aho batangiriye guhugura bamwe mu barimu b’ibyo bigo ku buvuzi bw’ibanze ngo abasiba ishuri kubera uburwayi bagabanutse ku kigero cya 30%.

Ibi byatumye n’abarimu bo mu bigo byo mu turere tw’izindi ntara bifuza ko mu bigo by’amashuri yabo, naho hashyirwa ubuvuzi bw’ibanze, abarimu bagahugurirwa uburyo bajya bita ku mwana wafatiwe ku ishuri.

NTUYAHAGA Emmanuel ni umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, mu ntara y’amajyaruguru. Ashyigikiye iyi gahunda. Agira ati “Hari igihe umwana aza ku ishuri ari muzima nyuma y’amasaha make akaharwarira. Icyo mwarimu akora ni ukumwohereza iwabo, ariko ku ishuri habaye hari serivisi z’ibanze z’ubuzima n’imiti y’ibanze, umwarimu yakwita ku mwana mbere y’uko amwohereza mu rugo kandi nta bufasha bwihuse aba agiye kuhabonera. Bikozwe bityo byagabanya umubare w’abana basiba ishuri ndetse n’abata ishuri.”
Ku bw’iyi mpamvu twaganiriye n’umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya indwara zandura mu Muryango Partners in Health (Inshuti mu buzima), ni Dr. NDAHIMANA Jean d’Amour, avuga ko ku bufatanye na Minisitere y’Ubuzima (MINISANTE), umwaka ushize wa 2018 batangije gahunda yo guhugura abarimu uko basuzuma indwara zimwe na zimwe, n’uko batanga imiti y’ibanze. Agira ati “Umwaka ushize twabigeragereje mu bigo by’amashuri icyenda byo mu Karere ka Kayonza byigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 17. Nyuma y’amezi 7, ikintu twabonye ni uko abana barenga 20 bagiraga umuriro buri munsi bari ku ishuri, muri bo abagera kuri 12 babaga barwaye malariya.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bahuguye abarimu baho banabaha ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gusuzuma malariya, umwana yagaragaraho umuriro bagahita bamusuzumira ku ishuri aho kumwohereza iwabo. “Tujya gutangira iriya gahunda twari twakoze inyigo igaragaza ko muri biriya bigo abana 50% basiba ishuri kubera uburwayi, ariko aho dutangirije iyi gahunda, abana basibaga ishuri kubera ibibazo by’uburwayi bagabanutseho 30%.”

Dr. NDAHIMANA yakomeje avuga ko iyi gahunda bateganya no kuyigeza mu Turere twa Burera na Kirehe, aho Umuryango Partners in Health / Inshuti mu buzima ukorera.

Bwana Kayumba Malick, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, yatubwiye ko iyi gahunda yo kwegereza serivisi z’ubuvuzi ku mashuri yatangiye gukorwa kandi gahunda ihari ikaba iyo kuyigeza mu bigo by’amashuri byose mu Rwanda. Yagize ati “hari n’indi nyigo iri gukorwa ku buryo abarimu bazajya bahugurwa hanyuma kuri buri kigo cy’amashuri hakaba hari isanduku (Valise) irimo ibyangombwa by’ubuvuzi bw’ibanze, umwana yarwara, umwarimu ufite bwa bumenyi akaba yamusuzuma, mbere yo kumwohereza kwa muganga.”

Nyuma y’aho inzobere mu bijyanye n’ubuzima zigaragarije ko ku bigo by’amashuri hashyizwe serivisi z’ibanze z’ubuvuzi byatuma umubare w’abana basiba n’abata ishuri ugabanuka, inama ya 15 y’Umushyikirano nayo yafashe imyanzuro irimo uwo gukomeza gushyiraho ingamba n’impinduka nkenerwa zose zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi. Ibi bikaba bitagerwaho uko byifuzwa mu gihe umwana yaba adafite ubuzima bwiza mu rugo no ku ishuri.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA