Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Muhanga: Urubyiruko rwatangije ubukangurambaga bugamije kurengera ibidukikije.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Nyuma y’amahugurwa bahawe n’umuryango Ayana International ufatanyije na Rwanda Youth Solution, kuri uyu wa 10 Mutarama 2018, itsinda ry’urubyiruko rwo mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo rurengera ibidukikije rwatangiye igikorwa cyo gushyiraho udusanduku tujugunywamo imyanda mu bice bitandukanye by’umujyi w’aka Karere; mu rwego rwo gutanga umusanzu warwo mu kubaka Igihigu rushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye (SDGs).

Iki gikorwa cyatangiriye mu murenge wa Nyamabuye uri mu mujyi wa Muhanga mu karere ka Muhanga, aho urwo rubyiruko rwashyizeho ibikoresho bigenewe gushyirwamo imyanda (Dustbins). Ibi bikoresho bikaba byashyizwe ahakunda guhurira abantu benshi by’umwihariko harimo n’aho abagenzi bafatira imodoka.

Nyuma yo guhugurwa na Ayana International ifatanyije na Rwanda Youth Solution (RYSO) bamwe mu rubyiruko rwo mukarere ka Muhanga rukiri mu mashuri rwahuguwe, rwatangije Ubukangurambaga rwise “GIRA ISUKU”. Ni muri urwo rwego rwatangiranye no gukwirakwiza udusanduku dushyirwamo imyanda mu bice bitandukanye byo mu murenge wa Nyamabuye.

Mbere y’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, muri Kanama, Umwaka ushize wa 2018, Ayana International Ifatanyije na RYSO bahuguye urubyiruko rw’absore n’inkumi bagera kuri 20 ruturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu kuri gahunda z’iterambere rirambye (SDGs) ndetse no ku ruhare rw’urubyiruko mu ishyirwamubikorwa ryazo. Nyuma yo gusobanukirwa bigabanyijemo amatsinda ane hanyuma buri tsinda rigenda rihitamo intego rizakoramo umushinga, ubu bakaba batangiye gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo.

Itsinda ryahisemo kurengera ibidukikije rigizwe n’abana 5 bo mu Karere ka Muhanga nibo batangiye igikorwa cyo gushyira mubikorwa ibyo bahuguwemo hakaba ari ho havuye n’igitekerezo cyo gutangiza ubukangurambaga bise ‘GIRA ISUKU’.

Umwe muri uru rubyiruko yitwa Bon Pasteur Alain Celse, afite imyaka 15, arangije umwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, ni umwe muri abo bana batangije ‘GIRA ISUKU’ avuga ko nyuma yo guhugurwa na Ayana International na RYSO yasobanukiwe neza icyo gahunda z’iterambere rirambye SDGs ari cyo, ndetse n’uruhare rwabo nk’urubyiruko mu gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Ati “nubwo tudafite imyaka myinshi, dufite ibitekerezo byo gufatanya n’abandi banyarwanda mu guteza imbere Igihugu cyacu”.


Bon Pasteur Alain Celse, umwe mu bana bahuguwe

Uyu mwana yongeraho ati “Tumaze guhugurwa twasobanukiwe uburyo intego z’iterambere rirambye ziramutse zishyizwe mubikorwa byateza Igihungu imbere, twahisemo gukora umushinga wo gushyira udusanduku tw’isuku ahahurira abantu benshi kugira ngo umujyi wacu wa Muhanga ugire isuku nyinshi kandi tunarengere ibidukikike. Imyanda izajya ikusanywa izajya ijugunywa aho yagenewe mu kimoteri rusange.”

Uyu mwana ashimangira ko ibi bizarinda ikirere guhumana, aho afite icyizere ko ibi bizigisha urundi rubyiruko hirya no hino Gihugu kugira uruhare mu kurengera ibidukikije rugaragaza uruhare rwabo mu kugifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego ya 13 mu ntego z’iterambere rirambye (SDGs).

Asobanura impamvu y’aya mahugurwa ku rubyiruko, Dr. NDEBWANIMANA Vincent, Umuyobozi Nshingwabikirwa wa Rwanda Youth Solution, yavuze ko intego yabo babona yaragezweho, ati “Twafatanyije na Ayana International, duhugura uru rubyiruko kugira ngo rusobanukirwe icyo intego z’iterambere rirambye ari zo. Twanakanguriye urubyiruko rw’u Rwanda kutumva ko ishyirwa mu bikorwa rya SDGs rireba gusa abanyapolitike cyangwa abandi bantu bakuze gusa ahubwo ko rireba buri munyarwanda wese, imyaka yaba afite yose, cyane cyane urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo.”


Umuyobozi Nshingwabikirwa wa Rwanda Youth Solution, Dr.Ndebwanimana Vincent

Dr. Ndebwanimana yongeraho ku bufatanye na Ayana International bifuje gutera inkuga umushinga wa bamwe mu rubyiruko rwahuguwe muri Kanama bafasha gushyira mu bikorwa umushinga wabo w’ubukangurambaga ’GIRA ISUKU’ ubusanzwe waranzwe n’itangizwa ryo gushyira udusanduku tujugurwamo umwanda aho bikwiye mu mujyi wa Muhanga, mu rwego rwo kurengera ibidukikije, kuko bigaragara ko iyi myanda idakusanijwe neza yakwangiza ibidukikije ndetse ikaba yanahumanya ikirere.

Avuga ko kandi bazakomeza gushyigikira no gutera inkunga uyu mushinga w’uru rubyiruko bafatanyije n’abandi baterankunga.

Ayana International, ni umuryango washinzwe n’umwana w’umunyamerikakazi ubwo yari afite imyaka 15, ni nawe uyu muryango witiriwe. Ukaba ugamije gufasha urubyiruko rwo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo biri mu Bihugu byabo mu rwego rwo kubigeza ku iterambere ryabyo rirambye.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA