Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kuri ba Gitifu b’Imirenge: MINALOC ikumiriye amazi atararenga inkombe.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu gihe hari imirenge imwe n’imwe yihaga uburenganzira bwo gutanga amatangazo-bwiriza itabajije uturere ntavugweho rumwe, Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu yandikiye ba Meya bose ibamenyesha ko ubuyobozi bw’akarere ari bwo buzajya bugenzura amatangazo-bwiriza y’Imirenge bukuriye bukemeza niba akwiriye gutangarizwa abaturage.

Urugero rwa hafi ni ibaruwa Umurenge wa Bwishyura wo mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba wari uherutse kwandikira akabari kamwe gakorera mu gice cy’uwo murenge, mu itangazo-bwiriza ry’uko nta muntu w’igitsina gore ugomba kurenza saa 18h00 z’umugoroba akiri muri ako kabare.

Nyuma y’iri tangazo-bwiriza, abaturage baritanzeho ibitekerezo. Abakoresha facebook, twitter, whats up n’izindi mbuga nkoranyambaga barazifashishije, babasha kugaragaza ko, aho ibihe bigeze nta Muyobozi usobanukiwe, unashinzwe gusobanurira abantu politiki z’Igihugu, wakagombye kuba agifata ab’igitsinagore bujuje imyaka y’ubukure nk’abantu bihariye bafite ibyo bakumiriweho hagendewe ku masaha, imiterere, aho babarizwa n’ibindi……, batanga ibitekerezo kuri iyi baruwa, Abantu bari bagamije kugeza ibitekerezo byabo hejuru ngo bagire icyo bakora kuri iri bwiriza ry’umurenge cyasaga n’igihonyora uburenganzira bw’abagore mu kwishyira ukizana kwabo.

Imiterere y’ibaruwa itaravuzweho rumwe:

Nyuma y’iyi baruwa itangaza-ibwiriza, yasaga n’iheza abagore ikanabambura uburenganzira bwabo mu kwishyira ukizana hitwajwe impamvu z’umutekano, ariko ntize kuvugwaho rumwe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura mu izina rya UWIMANA Phanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, bwongeye kwandika indi baruwa isa n’ivuguruza iya mbere. Yo inashyiramo abagabo, ariko ntigaragaza igihe nyacyo abo bose bakagombye kuba basohotse mu tubare two muri uwo Murenge ngo ba nyiratwo bafunge akazi mu rwego rwo kubahiriza umutekano.

Imitere y’ibaruwa itesha agaciro iya mbere:

Nta gushidikanya ko, ubusabe bw’abaturage mu gihugu hose bwageze kuri Ministere y’Ubutegetsi bw’Igihugu, bityo nayo mu gusubiza, kuri uyu wa 11 Mutarama 2019 yibutsa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko akarere ari rwo rwego rwegereye abaturage rufite ubuzimagatozi n’ inshingano zo kugenzura imikorere n’ imiyoborere y’imirenge n’utugari. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ibaruwa isomeka neza ati “Ndasaba ko amatangazo-bwiriza arebana n’ ibiri mu nshingano z’inzego z’ibanze akarere gakuriye, azajya atangazwa amaze gusuzumwa no kwemezwa n’ ubuyobozi bw’ akarere.”

Ibaruwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ikumira amazi atararenga inkombe.

Muri iyi baruwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ Igihugu; Minisitiri Prof. SHYAKA Anastase yasabye ubuyobozi bw’ Intara n’ Umujyi wa Kigali, gukurikirana iyubahirizwa ry’ ibisabwa.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA