Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rulindo: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basabwe kurwanya igwingira ry’abana.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi y’akagali ka Rutonde mu murenge wa Shyorongi, akarere ka Rulindo, yabaye kuri uyu wa 12 Mutarama 2018, Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi bwana Kayiranga Emmanuel yibukije abanyamuryango ko nta mwana w’ u Rwanda ukwiriye kugwingira kandi hari ibiribwa byafasha mu kurwanya iki kibazo.

Ni inteko yitabiriwe n’abaturage banyamuryango n’inshuti z’umuryango wa FPR- Inkotanyi baba abatuye muri aka Kagari ka Rutonde n’abava mu tundi tugari duhana imbibe nako.


Abagize komite z’urugaga rw’Abagore n’urw’Urubyiruko zishamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi-Rutonde

Muri iyi nteko habanje gutorwa abuzuza imyanya yari ituzuye y’abagize urugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko zishamikiye ku muryango FPR-inkotanyi muri aka kagari.Chairman w’umuryango FPR- Inkotanyi mu karere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yibukije abanyamuryango ko, ubasha kubahiriza amahame 9 y’umuryango FPR-Inkotanyi arimo ubumwe bw’abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aba ari umunyamuryango mwiza wifuzwa.

Yahise arasa ku ntego abwira abanyamuryango ba FPR inkotanyi mu kagali ka Rutonde ko uyu muryango wahagurukiye kurwanya igwingira ry’abana, kuko ngo umwana wagwingiye adatanga icyizere cy’ejo hazaza h’Igihugu cye. Ati “Umwana wagwingiye agira ubwonko budahagije mu mutwe, bigatuma nabwo butabasha gutekereza ibirambye. Uwo mwana ntashobora kuba umuhanga mu ishuri. Igihugu kidakumiriye igwingira ry’abana hakiri kare twakisanga nta bahanga batekerereza igihugu ahazaza heza hacyo dusigaranye”


Kariranga Emmanuel, chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Rulindo

Bwana Emmanuel ashimangira ko mu karere ka Rulindo, imibare igaragaza ko 33.8% by’abana bo muri aka karere bafite ibimenyetso byo kugwingira, kandi aba bana bakaba bari hagati y’imyaka 0 kugeza kuri 5, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Rutonde bwabwiye abanyamuryango ba FPR- inkotanyi ko kurwanya igwingira ry’abana bitagoranye, kuko ngo umubyeyi w’umwana aba agomba kugabura ibitera imbaraga, ibirinda indwara, n’ibyubaka umubiri, kandi byose bikaba byera impande z’aho batuye, birimo imboga rwatsi, ibinyabijumba, ibinyampeke, imbuto, inyama zitandukanye n’ibindi.
Ubu buyobozi bwabibukije ko kugwingira k’umwana ari igihe uburebure bwe butajyanye n’ibiro bye, bikagira ingaruka mbi ku mikurire y’ubushobozi bw’ubwonko bw’uwo mwana wagwingiye.

Bwana Sylvestre Habiyaremye, umuyobozi w’iki kigo yibukije ko kugwingira bitagaragarira mu mirire gusa, ati " Ikibazo cyo kugwingira si ukurwara bwaki gusa, kuko hari ubwo umwana agwingira agisamwa, kandi iyo umwana agwingiriye munda, umubyeyi we aba yaramaze kugwingira mu bwonko, ibi rero twagakwiye kubirwanya"

Bahizi Emmanuel, Chairman w’umunyango FPR- Inkotanyi mu kagali ka Rutonde, yavuze ko batagombaga gusinga ingingo yo kugwingira kw’abana mu biganiro by’inteko rusange y’abanyamuryango bakoze kuko iki kibazo kiraje ishinga Igihugu “ Iyo chairmana ku rwego rw’igihugu afashe ijambo, iki kibazo akigarukaho kenshi , ntabwo twagera ku mibereho myiza y’abanyarwanda mu gihe abana bari gukura bagwingiye, niba dushaka kubaka u Rwanda rwuzuye tugomba guhera ku bana”

Jean Jacques Roger Uhoranimana, umunyamabanaga nshingwabikorwa w’akagali ka Rutonde akaba n’umunyamuryango wa FPR- Inkotanyi ashimangira ko muri rusange akagali ayoboye kadafite abana benshi bagwingiye, ayagize ati “Aka ni akagali kameze nk’umujyi, abantu barasobanutse barya imboga kandi inyinshi ni izo bihingira ubwabo, usibye ko utahabura abari guteshuka ku nshingano zabo zo kurera bagabura indyo yuzuye, bityo ukaba wasanga barwaje bwaki”

Muri izi ntego zose z’abanyamuryango ba FPR–Inkotanyi muri aka kagali, Chairman wawo ku rwego rw’Akarere yabibukije ko kwishyira hamwe no gutahiriza umugozi umwe ari ipfundo rya byose mu rwego rwo kugera ku ntego biyemeje izo ari zo zose nk’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA