Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Croidja wa Just Family yatandukanye n’umugore kandi ntibazongera kubana



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kibikiratorwa Radjabu uzwi nka Croidja ni umwe muri batatu bo muri Just Family. Yabwiye Umuseke ko nyuma gutandukana n’ umugore w’ Umurundikazi Nadia Hakizimana babyaranye nta gahunda afite y’uko basubirana. Aba bombi bari barasezeranye mu rwego rw’amategeko ariko ntibatandukana bikurikije amategeko.

Croidja ni umwe mu bahanzi batangiranye n’itsinda rya Just Family ariko nyuma aza kurivamo ajya kuba muri Afurika y’ Epfo.

Nyuma yaje kugaruka yongera kwiyunga kuri bagenzi be kugira ngo bongere batume batume ririya tsinda rikomera.

Muri Africa y’epfo niho yakoreye ubukwe na Nadia Hakizimana ukomoka mu Burundi.

Ngo yagezeyo abona ko ari ngombwa ko yashakaga umugore kuko yabonaga bizamufasha mu kubaho bitamugoye.

Ati “ Nkigera yo nabonaga hari ibyo nkeneye bizamfasha mu mibereho yanjye harimo no gushaka umugore kuko ubuzima bwaho buba bugoye nta mugore.”

Nubwo urukundo rwe na Nadia rutari ruzwi cyane ariko ngo taliki ya 6 Gashyantare 2016 yafashe ikemezo akora ubukwe n’ uwari umukunzi we. Babyaranye umwana umwe w’ umuhungu witwa Amani.

Nkuko yabibwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ngo urugendo rwabo bombi ntirwaje gukomeza nk’uko bari barabisezeraniye imbere y’ Imana n’ amategeko.

Ati:“ Ubu ntabwo tukiri hamwe twese twafashe umwanzuro, umwe akomeza ubuzima bwe n’ undi ubwe….Ng’uko uko nagarutse mu Rwanda nawe yasubiye iwabo i Burundi.”

Mu itsinda rya Just Family ubu rigizwe na Bahati, Jimmy na Croidja nta wundi uragerageza gukora ubukwe uretse Bahati wigeze gufata irembo ariko nyuma ubukwe bwe bugapfa.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA