Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Perezida Obiang Nguema wa Guinée Equatorial ari mu Rwanda



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Akigera ku kibuga cy’indege Perezida wa Guinée Equatoriale Theodor Obiang Nguema yakiriwe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Richard SEZIBERA, nyuma ajya guhura na mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Mu biganiro aza kugirana na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda nk’uko biteganyijwe ko ari bwakirwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere bakagirana ibiganiro byihariye.

Bimwe mubyo bashobora kuza kuganiraho harimo ubufatanye mu bucuruzi bushingiye ku ngendo z’indege za Rwandair ishobora kuzatangira gukorera i Malabo muri iki gihugu n’ibindi.


Perezida Kagame yamuhaye ikaze mu Rugwiro

Theodor Obiang Nguema niwe mukuru w’Igihugu usuye u Rwanda, mbere
y’abandi muri uyu mwaka mushya wa 2019, Uyu mukuru w’igihugu cya Guinea Equatorial yaherukaga mu Rwanda mu mwaka w’2016 ubwo yari yitabiriye inama y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe yabereye i Kigali.

Icyo gihe abakuru b’ibihugu byombi bahagarariye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi yemezaga ubufatanye buzatangirirwaho hatezwa imbere inzego nyinshi.

Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda icyo gihe yabwiye The New Times ko ayo masezerano yari ayo guteza imbere ubukungu, ishoramari, gufatanya mu byerekeye umutekano, ubwikorezi no gushyigikirana mu byerekeye ibyemezo bifatwa ku Isi.

N’ubwo Rwandair itaratangira gukorera ingendo i Malabo, ubu ifite ibibuga by’indege byinshi igwamo mu bihugu byo muri Africa y’Uburengerazuba n’iyo hagati.

Bimwe muribyo ni Cameroon, Gabon, Ghana, Nigeria na Repubulika ya Congo- Brazzaville, hakaba hashobora no kwiyongeraho Guinea Equatorial.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA