Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyuma yo gusubikwa 2, indi tariki y’Inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yatangajwe.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) iteganyijwe kuzaba kuya 1 Gashyantare uyu mwaka, I Arusha muri Tanzania nyuma yo gusubikwa inshuro 2 zose.

Inkuru dukesha Chimp reports ivuga ko bamwe mu bayobozi bakuru muri Uganda babonye itangazo rivuye ku umunyamabanaga mukuru w’uyu muryango wa EAC, Liberat Mfumukeko ibasaba kwitegura kuzagaragara muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

Muri iri tangazo rigenewe ibihugu bigize uyu muryango, Mfumukeko yagize ati “Ndifuza kubamenyesha ko inama ya 38 y’abaministiri b’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba idasanzwe izaba kuya 28 ikageza kuya 31 Mutarama 2019.Izaba yiga ibibazo bimwe na bimwe bibangamiye uyu muryango mu rwego rwo kwitegura Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango”

Muri iri tangazo, Mfumukeke yifuje ko inama y’abaministiri yaba kuya 28, naho iy’abanyamabanga bahoraho b’uyu muryango ikaba ku munsi ukurikiyeho wa 29. Hanyuma ikindi gice cy’inama y’abaministiri b’uyu muryango kikongera kuba kuya 30 Mutarama, mu rwego rwo kwitegura ukuhagera kw’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bagomba kuzahagera kuya 31 Mutarama, bityo inama yabo ikaba ku munsi ukurikiyeho , kuya 01 Gashyantare 2019.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ku nshuro ya 20 yari yasubitswe kuwa 2 tariki 30 z’ukwa Ugushyingo 2018 I Arusha, bitewe n’ibura rya Perezida w’uburundi.
Iyi nama yimuriwe kuwa 27 ukuboza 2018, ariko nabwo iza gusubikwa bitewe n’uko ubunyamabanga bw’uyu muryango bwagaragje ko bukeneye igihe gihagije cyo kuyitegura.
Ubwo yasubikwaga Perezida w’uburundi Pierre Nkurunziza yavuze ko yanze kuyitabira kubera ko uyu muryango ntacyo wigeze ukora mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burundi ashinja u Rwanda kuba arirwo rubiri inyuma.

Mu kumusubiza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda nawe yamubwiye ko u Rwanda rutazigera rushiturwa n’ishotorana iryo ari ryo ryose, Uburundi buzarukorera.

Kugeza magingo aya ntawamenya niba Perezida Nkurunziza ukomeje gushinja u Rwanda kubera igihugu cye Umwanzi azitabiri imirimo y’iyi nama kuri iyi nshuro.
Itegeko rigenga umuryango wa Afurika y’uburasirazuba mu ngingo yaryo ya 11, iteganya ko inama y’abakuru b’ibihugu igomba kuba igihe ibihugu byose bigize uyu muryango bihagarariwe.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA