Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kenya yagabweho ikindi gitero kigambwe na Al Shabab



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Amakuru ari gucicikana kuri Twitter aravuga ko mu masaha yo kuri iki gicamunsi i Nairobi habaye igitero cy’abarwanyi ba Al Shabab cyakozwe hifashishijwe ibisasu byari biteze mu modoka .

Ngo bariya barwanyi kandi barashe abantu bose basohokaga muri imwe muri Hotel

Amakuru yatanzwe na Ambasaderi w’Ubuholandi muri Kenya abinyujije kuri Twitter avuga ko abarwanyi ba Al Shabab bari bakiri mu mihanda yegereye Hotel ya Dusit D2 iri ahitwa Riverside Drive area.

Polisi ya Kenya yasabye abaturage baturiye aho kiriya gitero cyabereye kuba bahavuye kandi imihanda yose iherekeza ikaba ifunze kugeza igihe ibintu biri busubirire mu buryo.

Al Shabab yatangiye kugaba ibitero bikomeye muri Kenya guhera muri 2015. Muri uwo mwaka yagabye igitero kuri Kaminuza ya Garissa yica abanyeshuri n’abakozi benshi b’iyo Kaminuza.

Uko igitero cyakozwe

The Daily Nation ivuga ko abarwanyi ba Al Shaabab baje mu mudoko ifite ikiyiranga cya KCN 340E. Imbere yabo ngo hari indi yari ibabanjirije. Ngo baje bihuta banjira mu irembo ry’iriya Hoteli ku ngufu barasa abayirinda bityo babasha kwinjira.

Bahise bakomeza bagera imbere mu kigo kizengurutse Hotel Dusit D2 bava mu modoka zabo ubundi baha inkongi izari ziparitse aho hafi.

Bamaze kuzitwika bahise baboneza imbere muri Hotel isanzwe ibamo ibiro bikoreshwa n’ibigo byinshi.

Bamwe mu bakora muri biriya biro barashwe bikomeye ubwo bashakaga guhunga, ariko imibare y’abapfuye ntiratangazwa.

Imodoka bariya barwanyi bajemo ngo yafashwe n’ishami rya Police rishinzwe kuburizamo ibisasu no gukoma imbere ibitero by’iterabwoba ryitwa The iBomb and Hazardous Disposal Unit.

Ubu Police iri kugerageza kumenya aho bamwe mu barwanyi bakihishe muri kiriya kigo kandi ngo bafite ikarita nini yerekana ibyumba byose by’iriya Hotel iri muri hoteli nini ziri Nairobi.

Batatu mu bakomeretse bikomeye bajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Aga Khan biri Nairobi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA