Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ubu Uganda iryamiye amajanja kubera ubwoba.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuyobozi w’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba muri Uganda (Uganda’s Counter Terrorism Forces) AIGP Abbas Byakagaba yategetse ko abapolisi b’uyu mutwe bose bahabwa indi myitozo ndetse bakarushaho kurikanura mu gihe kuri uyu wa 15 Mutarama, ibyihebe byo mu mutwe wa Al Shabab byateye imwe muri Hoteli z’i Nairobi.

Aba bapolisi b’imyitozo ihambaye baryamiye amajanja, mu rwego rwo kwirinda ko haba igitero icyo ari cyo cyose ku butaka bwa Uganda cyagabwa n’ibyihebe.

Iki gitero giherutse kugabwa kuri Hoteli y’i Nairobi muri Kenya cyaguyemo abagera kuri 14, abandi benshi barakomereka.

Mu nkuru dukesha Chimpreports, AIGP Byakagaba yagize ati “Nyuma y’igitero cy’ibyihebe I Nairobi kuri uyu wa 2 nyuma ya saa sita, abakomando mwese musabwe kuba maso kandi mube mwizeye ko nta hantu na hamwe icyihebe cyamenera kitugabaho igitero. Mukoranire hafi n’indi mitwe ishinzwe umutekano ndetse n’abikorera ku giti cyabo ntimubibagirwe”

Byakagaba yasabye ingabo zibarizwa mu mutwe ayoboye kuba maso cyane bishoboka, bashyira ingufu nyinshi ku burinzi bw’ahantu hateranira abantu benshi, amahoteli, aho ba mukerarugendo bakunda gusura n’ahandi hateye hatyo.
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab bigambye igitero cyagabwe kuri hotel yitwa DusitD2 mu murwa mukuru I Nairobi aho babanje guturitsa ikibombe mbere yo kwinjira imbere muri Hoteli bakahakora ibara.

Mu kanya gashize, Al Shabab, imaze gutangaza ko yongeye gukora mu jisho rya Kenya, kubera ko yohereje ingabo zayo muri Somalia, aho ingabo zo mu karere zibumbiye muri AMISOM zihanganye n’abarwanyi b’uyu mutwe ugizwe n’abayoboke b’idini ya Islam.
Ubwoba bwa Uganda rero bufite ishingiro kuko Al Shabaab yigeze kuyigabaho igitero mu mwaka wa 2010, yica abanya Uganda barenga 100.Iki gihugu kikaba kizizwa kuba nacyo gifite ingabo hariya muri Somalia.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA