Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ngoma: Ibitoki birahira mu mirima bikahaborera. Abahinzi babuze isoko.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Abahinzi b’urutoki rwa FIYA mu murenge wa Mutenderi, mu karere ka Ngoma, barasaba ko Leta yakemerera inganda zitunganya ibikomoka ku rutoki kongera gukora nyuma y’uko zimwe zifunzwe. Ngo ibi byabfasha guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’isoko bikaba biri kubagiraho ingaruka z’uko ibitoki byabo biri kunekera mu mirima, bikanahaborera. Ubu bamwe batangiye no kutema urutoki.

Abahisemo gusimbuza ubuhinzi bw’urutoki ibindi bihingwa, ni abakorera ubuhinzi bwabo mu tugari tugize umurenge wa Mutenderi mu karere ka ngoma. Iki cyemezo bagifashe nyuma yo guterwa agahinda no kuba barihebeye ubuhinzi bw’urutoki rwo mu bwoko bwa FIA, nyamara nyuma Leta ikaza gufunga zimwe mu nganda zabaguriraga umusaruro hagasigara nke zitabasha kubagurira umusaruro w’ibitoki baba bejeje.

Ibi biri kubagiraho ingaruka zo kuba ibitoki byabo biri guhira mu mirima bikanahaborera kubera kubura ababigura. Aba bahinzi kandi ubwabo nta burenganzira bafite bwo kubyiyengeramo urwagwa rusanzwe kuko bakumiriwe.

Perezida wa Koperative y’abahinzi b’urutoki bwana Manirarora Didas, agira ati “twagerageje gushakisha amasoko twarayabuze, nageze no kuri Nyirangarama bambwira ko batari kwakira umusaruro wacu. N’izi nganda ziri hano I Ngomba nta na rumwe rwifuza kutugurira umusaruro. Ubu birimo gushya ntiwareba, ugeze mu mirima wakumirwa”

Umunyamakuru wa City Radio dukesha iyi nkuru yageze mu mirima y’aba baturge asanga abahinzi bahisemo gutemagurira hasi umusaruro wabo babona ko n’ubundi ntacyo uzabamarira. Mu kiganiro bagiranye bamubwiye ko n’aho bahendwa, ariko bakabona ubagurira ibi bitoki bamwemera. Uwo twise Kayijamahe yagize ati “Nahoze ndi gutemagura ibyo inyoni zahaze, ntacyo byamarira. Sinemerewe kubyiyengeramo inzoga ubwanjye. Ubu n’uwampa magana atanu ku gitoki nayemera, ariko se namukura he? Badushishikarije guhinga urutoki none batuburiye amasoko ruraduhombeje”

Uhagarariye inganda zemewe zenga urwagwa mu ntara y’uburasirazuba, bwana Ntihabose Aimable asanga abo ahagarariwe baramaze kurengwa n’ubwinshi bw’umusaruro w’urutoki uboneka muri iyi ntara, agasaba RSB ko yakomorera inganda zahozeho “Aka karere gakungahaye ku musaruro w’urutoki. Hari igihe cyageze ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB, gifunga zimwe mu nganda zenga urwagwa zaguraga umusaruro w’abahinzi, izihari nkeya bafunguriye rero ntizihagije abahinzi. Ndasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge guha ibyangombwa inganda zari mu nzira zo kubibona vuba zikaza gutabara aba bahinzi bari kuharenganira”

Mu gihe abahinzi bavuga ko babuze isoko ry’umusaruro, bakaba batabasha no kwiyengera ibitoki byabo kuko nta ruhushya babifitiye, bwana Nambaje Afrodis, umuyobozi w’akarere ka ngoma asa n’uhakana ko babujijwe kubyiyengera “Iyo umuntu yakoze umushinga w’ubuhinzi bw’urutoki atekereza n’uko azawubyaza inyungu. Ashobora kuwujyana ku isoko runaka, akawugurisha uruganda runaka cyangwa se we ubwe akabasha kubyiyengeramo umutobe, inzoga ya Kinyarwanda akaba yayisangira n’incuti ze. Uvuga ko ntawemerewe kurenza umusaruro muri mutenderi sinzi aho abishingira”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma ntabwo yerura ngo yemerere abaturage be bamaze gusagukwa n’ubwinshi bw’ibitoki bivamo inzoga bejeje, ngo hamenyekane niba koko bemerewe kwiyengera inzoga bashobora kugurisha hirya no hino mu tubare dukorera muri aka karere.

Kugeza ubu ikiro kimwe cy’igitoki aha mu Murenge wa Mutenderi kiragura amafaranga ijana, amafaranga inganda n’amakoperative bahamya ko bidindiza igurwa ry’umusaruro wabo. Abahinzi bavuga ko kandi hari koperative ya baringa ituma abo hanze ya Mutenderi batabasha kugura umusaruro w’aba bahinzi bigatuma ubaborana.


Abahinzi bahisemo kubirandura kuko baterwa agahinda no kubibona bibaborana ntaho kubigurisha bafite





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA