Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Muhanga: Umugore wajugunye umwana we muri WC yajyanwe kuvuzwa i Ndera



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ku wa Kabiri Angelique Uwamahoro wari wajugunye umwana we mu musarane avuga ko yabikoze atekereza ko amuhereje uwo yise Claudine, yagerageje kwiyahura muri uriya musarane ariko biramunanira. Abaganga n’abandi bamubonye bafashe umwanzuro wo kumujyana mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe(CARAES) biri i Ndera mu karere ka Gasabo.

Umwana we w’uruhinja arakitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kabgayi ariko habonetse umugiraneza witwa Fabrice Ndayisaba washinze umuryango wamyitiriwe witwa Ndayisaba Fabrice Foundation kuri uyu wa Gatatu wiyemeje kuzarera uriya mwana akamwitaho muri byose kugeza arangije Kaminuza.

Uwamahoro ngo amaze kubona ko kwiyahura muri WC byanze yajugunyemo ishapure yari yambaye n’imyenda ye.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru abaganga b’indwara zo mu mutwe bo mu bitaro bya Kabgayi bari babwiye Umuseke dukesha iri nkuru ko hari ibimenyetso bigaragaza ko uriya mubyeyi afite imwe mu ndwara yo mu mutwe.

Se w’umwana yashimye abiyemeje kuzamufasha kurera umwana

Leonidas Macumu ubyara uriya mwana yemereye ubuyobozi mu karere ka Muhanga ko ahaye Foundation Ndayisaba Fabrice umwana we kugira ngo bazamwiteho ajye aza kumusura amuganirize nka Se.

Ngo nta bushobozi afite bwo kumwitaho kuko n’uwo bari gufatanya kumurera nawe afite ikibazo gikomeye cyo guhungabana kandi akaba atazi igihe kizarangirira.

Umukozi wo mu Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Muhanga wari uhagarariye iki gikorwa Kayonga Donat avuga ko bibashimishije kuba babonye abafatanyabikorwa bagiye kwita ku mibereho y’umwana.

Ati: “Ibibazo byo kujugunya abana bikunze kuvugwa ku bangavu, abakobwa n’abakora uburaya ariko uyu twamenye ko yabitewe n’ikibazo cyo gutakaza ubwenge.”

Ndayisaba Fabrice Foundation isanzwe ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko indangagaciro nyarwanda harimo n’umuco wo gukunda igihugu no gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.


Fabrice Ndayisaba n’umuryango we ngo bazita kuri uyu mwana kugeza arangije Kaminuza





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA