Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Benshi bashimye ko Perezida Kagame yifatanyije n’abanya-Kenya mu kababaro.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Nyuma y’igitero cy’ibyihebe byo mu mutwe wa Al Shabaab, cyaguyemo abantu 15 muri imwe muri Hotel mu mujyi wa Nairobi, Perezida Paul Kagame yihanganishije Kenya. Abantu benshi biganjemo abanyakenya bagaragaje ukwishimira amagambo abakomeza umutima bohererejwe na Perezida Kagame.

Ni igitero cyagabwe Ku wa 15 Mutarama 2019, aho abantu bane bambaye imyenda idashobora gutoborwa n’amasasu bavuye mu modoka yabagejeje ku nyubako ya 14 Riverside Drive ikoreramo Dusit Hotel, muri Westlands mu Mujyi wa Nairobi.

Abagabye iki gitero bose bahasize ubuzima nk’uko perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yabitangaje. Ubu abagera kuri 21 nibo bamaze kubarurwa ko basize ubuzima muri iki gitero.

Umukuru w’igihugu cy’ u Rwanda akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Paul Kagame abinyujije kuri twitter yifatanyije n’abaturage ba Kenya arabihanganisha, abasaba gukomera muri ibi bihe bigoranye barimo.

Perezida kagame yagize ati "President @UKenyatta, my thoughts and prayers are with our Kenyan brothers and sisters, and all those affected by the reprehensible terrorist attack in Nairobi. Poleni sana kwa msiba huu. Rwanda and Africa stand in solidarity with Kenya in the fight against terror." Ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “ Kuri Perezida Kenyatta, nifatanyije n’abavandimwe bacu b’Abanya-Kenya n’abantu bose bagizweho ingaruka n’igitero cy’iterabwoba cyagabwe i Nairobi. Turabihanganisha kuri ibi byago. U Rwanda na Afurika byifatanyije na Kenya mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.’’

Abantu benshi ku Isi bishimiye ubu butumwa bukomeza umutima


Yagize ati "Turagushimiye nyakubahwa Perezida Kagame, kubwo kuba wifatanyije n’Igihugu cyacu mu buryo bw’amasengesho. Imana iguhe umugisha, ihe umugisha Kenya na Afurika yose icya rimwe"


Yagize ati "Murakoze kubw’ubutumwa bwanyu buhumuriza nyakubahwa Perezida dufata nk’umuvandimwe. Imana iguhe imigisha itagabanyije, Kenya na Afurika yose ntizigera yemera ko iterabwoba riganza, habe na rimwe"


Yagize ati "Urakoze cyane muturanyi ndetse Perezida dufata nk’umuvandimwe, Nyakubahwa Paul Kagame, Turakomeye, ibigwari ntibizahungabanya na rimwe ubumwe bwacu"


Yagize ati "Urakoze nyakubahwa perezida, uri urugero rwiza twakwigiraho nk’abashaka kuzayobora Afurika y’ahazaza"


Ati "Urakoze nyakubahwa Perezida,dukozwe ku mutima n’ubutumwa watugeneye bugaragaza ubucuti bw’akadasohoka, n’uburyo ubabajwe n’ibihe bikomeye turimo. Iterabwoba ntirizigera ritsinda"

Hari abantu benshi bagaragaje ukwishimira ubutumwa bwa Perezida Kagame ku abanya-kenya, ubu ni bumwe mubwo twahisemo, nawe ushobora kugurikiraTwitter ya Perezida Kagame, ugasoma ubutumwa bwiinshi bushima bwoherejwe n’abandi bantu batandukanye.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA