Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kamonyi: Ikamyo yikigo RAB igonganye na Coaster, abantu benshi barakomeretseYanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Mutarama 2019, impanuka ikomeye yabereye mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Mugomero, iyi mpanuka ikaba ari iy’ikamyo y’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) yagonganye n’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster, ubuzima bw’abantu bujya mu kaga.

Ababonye iyi mpanuka iba batangarije ikinyamakuru Ukwezi ko imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yavaga i Kigali ijya i Muhanga, yageze ku Mugomero ikagongana n’ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza mu mujyi wa Kigali. Ababibonye bahamya ko ikamyo ari yo yagendeye nabi iyo coaster bikaba intandaro yo kugongana.

Imodoka zikora ubutabazi zajyanye inkomere kwa muganga. Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi JMV, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru ko abakora ubutabazi bari bakirwana no gukura abashoferi mu modoka kuko zari zangiritse bakabura uko bavamo.

N’ubwo abari bari aho impanuka yabereye bahamirije ikinyamakuru Ukwezi ko hari abahise bapfa n’ubwo bavuga ko batazi umubare, amakuru ashimangirwa na Polisi ni uko inkomere zajyanywe mu bitaro bya CHUK kuvurwa, kandi ngo bakaba bajyanywe ntawashizemo umwuka nk’uko abaturage babivugaga.

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA