Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Impuhwe z’intare ku ntama: Uko Congo-Kinshasa yakiriye imyanzuro yayifatiwe i Addis Ababa.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma , abayobozi b’ imiryango nyafurika nka SADC, ICGLR, ECCAS, ECOWAS, IGAD, na EAC banzuye ko itangazwa rya burundu ry’ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu muri Congo-Kinshasa rihagarikwa kugeza igihe kitazwi, Ibi Congo ntibiyungurura neza kuko isanga ari ugushaka kurusha nyina w’Umwana Imbabazi.


Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe Paul Kagame (I buryo) n’umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Mousa Faki Mahammat (I bumoso) mu nama yiga ku kibazo cya Congo

Uyu mwanzuro n’indi, yafatiwe mu nama yateraniye ku kicaro gikuru cy’ Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe (AU) kiri I Addis Abeba muri Ethiopia yigaga by’umwihariko uko ikibazo cy’umwuka mubi ushaka gututumba muri Congo- Kinshasa nyuma yo kutemeranwa ku uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu hagati ya Felix Tshisekedi na Martin Fayulu bose batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila.

Muri iyi nama Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yari ihagarariwe na Minisitiri w’ Intebe wungirije ushinzwe ububanyi n’ amahanga ari nawe wagaragaje ishusho rusange y’ uko umwuka wa politiki uhagaze muri iki gihugu nyuma y’ amatora ya Perezida yabaye tariki 30 Ukuboza 2018.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashizwe ahagaraga na AU rigaragaza ko abakuru b’ ibihugu na za guverinoma bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo banzuye ko hariho ugushidikanya gukomeye ku ukuri kuri mu byo Komisiyo y’ amatora yatangaje ko aribyo byavuye mu majwi y’ agateganyo.

Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma basabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora biba bihagaritswe.

Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma bemeranyije ko muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo hoherezwa byihutirwa itsinda rikomeye rizaba ririmo umuyobozi wa AU (Perezida Kagame), Umuyobozi wa Komisiyo ya AU ( Mousa Faki Mahammat), abakuru b’ ibihugu na za guverinoma maze iri tsinda riganire n’ abafatanyabikorwa b’ Abanyekongo bose ku nzira yo gusohoka mu bibazo byakurikiye amatora.

Abitabiriye inama basabye abakandida bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu muri Kongo-Kinshasa kuzaganira neza n’iri tsinda baganisha ku nyungu z’igihugu n’ abaturage bacyo.

Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma bashimye ko AU ishishikajwe no gufasha abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Kongo muri uru rugendo.

Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma bashimye Umuyobozi wa AU( Kagame Paul) kuba yaratumije iyi nama nyunguranabitekerezo yo kwiga ku bibazo bya Congo, banashimira Komisiyo ya AU n’ ubuyobozi bwa Ethiopia ku ruhare rwabo rwatumye iyi inama igenda neza.

Congo ntikozwa ibi byemezo

Urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga muri Repubulika ya Congo ruri gukora uko rushoboye ngo rutangaze icyemezo cyarwo ku busabe bwa Fayulu bw’uko amajwi yakongera kubarurwa bundi bushya.

Iki gihugu kibicishije mu ijwi rya Lambert Mende umuvugizi wa Guverinoma, gisa n’igitanga gasopo ku bihugu byo mu karere ngo bikoreshwa n’ibya kure mu nyungu zabyo ku kibazo cya Congo. Akomeza avuga ko nta gishya biteze kirenze gukomeza gushaka guhatira abantu icyo bita demokarasi bakoresheje intwaro.

Avuga ko amatora ari amahitamo ya Congo-Kinshasa kandi ko atazigera agira ikiyahagarika, kandi ko iki gihugu nta gisubizo gitegereje kizava hanze atari muri cyo ubwacyo. Lambert Mende yagize ati ” Nk’uko byavuzwe na nyakwigendera Patrice Lumumba birakwiye ko amateka ya Afurika yandikirwa muri Afurika, aya Congo akandikirwa muri Congo n’abanye-congo, atandikiwe i Paris, i Bruxelles, i Londres n’i Washington.”

Lambert Mende agaragaza ko hari ibihugu byihaye kwerekana impuhwe ku gihugu
cye, we yita impuhwe z’intare ku bana b’intama kandi ubona iyo ntare igenda yegera izo ntama, asanga nta kindi iba igamije uretse kwinopfora izo ntama.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA