Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gisozi: Impanuka ya Gaze yishe umuntu, itera impungenge ku kudohoka kw’abaturage mu kuyikoresha.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ku mugoroba wo kuri uyu 4 tariki 17 Mutarama 2018, mu murenge wa Gisozi, mu kagali ka Ruhango, umudugudu wa Ntora ho mu karere ka Gasabo habereye Impanuka yatewe n’iturika rya Gaze itekeshwa, ihitana Nagapfura Brigitte, umwana we arakomereka bikabije ubu ari mu bitaro. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi bugiye gukora ubukangurambaga ku mikoreshereze y’ubu buryo bushya bwo guteka busimbura amakara, kugirango intambwe abaturage bari bamaze gutera idasubira inyuma.


Nagapfura Brigitte (Urebwaho n’agacumu) witabye Imana yaririmbaga muri Korali y’abadivandiste ku gisozi

Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango, avuga ko uyu mubyeyi yari asanzwe atunze iki gicupa cya gaze kandi ngo yari akimaranye igihe, gusa kuri iyi nshuro yari avuye kucyongereshamo umwuka utuma bateka ari wo uzwi nka Gaze.

Ngo iyi gaze ikigera mu rugo yari kumwe n’umwana we, maze ayicana nk’ibisanzwe yitegura gutereka igicupa gihita giturika kiramuhitana. umwana we wari ufite imyaka 12 wari hafi yahise akomereka bikabije magingo aya, ari kwa Muganga. Iyi mpanuka yatumye inzu babagamo ishya irakongoka ndetse iranasenyuka.

Mu kiganiro na Akimana Jeanviere waririmbanaga na Nagapfura Brigitte witabye Imana, yagize ati ” Abenshi twayitinye ahubwo turashaka kuyivaho. Hari undi Muntu nigeze kubona yatwitswe na gaze umubiri wese gusa we ntiyapfuye. Hakenewe amahugurwa rwose ku ngaruka mbi za gaze igihe ishaje kuko ngo iyo mugenzi wacu yari yahawe yahitishaga umwuka. umumotari wayimuzaniye yabanje kubimubwira”

Mu kiganiro n’umunyamabanaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi iyi mpanuka yabereyemo, bwana Theophile NIRAGIRE yabwiye The profile.rw ko bakihagera babonye abaturage bacitse ururondogoro, ndetse ubona basa n’abacitse intege ku kuba bakomezanya n’imikoreshereze ya gaze mu bikorwa byo guteka Ati “Tukihagera twahise tubona ko abaturage barakaye, ndetse bamwe bagenda bivugisha ko barisubirira ku makara, kuko Gaze iri gutwara ubuzima bw’ababo. Nk’ubuyobozi twagerageje kubumvisha ko gusubira inyuma mu myumvire bagezeho mu mikoreshereze ya Gaze, kitaba ari igisubizo kinoze”

Uyu muyobozi yavuze ko kandi abantu bamwe bashobora kuba bataramenya neza imikoreshereze ya gaze, n’ubwo ubona muri iyi minsi bazigura ari benshi, akaba akeka ko n’uyu witabye Imana ashobora kuba hari ikosa yakoze mu mikoreshereze yayo bityo impanuka ikaba. Ati ” Turasaba nanone ko abacuruzi ba gaze bashyira imbere ugusobanurira abakiriya babo imikoresherezwe yazo n’ingaruka zazo mu gihe zaba zikoreshejwe nabi, aho kubabwira ko ibiciro byazo byagabanutse gusa. Ibi mbivuze kubera ko igihe abaturage badafite ubumenyi buhagize bwo kuzikoresha zigakomeza kubateza impanuka, byazasubiza inyuma imyumvire bari bagezeho bazisimbuza amakara. Kndi natwe nicyo cyerekezo tubasaba kunyuramo”

Ikinyamakuru The Profile cyagerageje kuvugana n’imwe mu masosiyete acuruza gaze izwi nka Kigali Gaze, maze umukozi wayo utashatse ko amazina ye amenyekana atubwira ko ibicupa bishaje bishobora gutera impanuka babihamana, keretse iyo umukiriya atabashije kubigaragaza, yagize at i” Ubusanzwe mu gihe cy’umuganda, dukangurira abaturage ububi bwa Gaze ishaje cyangwa ububi bwayo mu gihe ikoreshejwe nabi, usibye ko nanone bijyana no kubabwira ibyiza byayo mugihe ikoreshejwe neza. Uyu muntu wagize impanuka ashobora kuba atitaye ku makuru yahawe ko igicupa gishobora kuba gihitisha gaze. Ubu dufite ibicupa byinshi bishaje twabitse tudashobora guha abakiriya bacu kubera ingaruka gaze irimo yabagiraho.Usibye ko niyo cyaba ari gishya kigafungwa nabi cyateza impanuka”

Uyu mukozi yasabye abaturage batekesha gaze kuyikoresha, ariko ntibabure kuyigiraho amakenga.

Gutekesha gaze zisimbujwe inkwi n’amakara ni umwe mu mihigo y’ubuyobozi bw’inzego zibanze buhigira imbere y’ababukuriye, nk’inzira nyayo yo kurengera ibidukikije hanasigasirwa umuco w’isuku.

Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena umwaka ushize wa 2018, Umurenge wa Gisozi wabereyemo impanuka ya Gaze wabaruye ingo 4800 byasimbuje amakara gaze, mu ngo zigera ku 9000 zituyeuyu murenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Gisozi akaba avuga ko ari umubare mwiza kandi wagendaga wiyongera kuko abamaze kuyikoresha mu mitekere yabo bagendaga bayikangurira bagenzi babo. Nyamara ngo ubwo hajemo iki kibazo cy’impanuka giteye impungenge ku washaka kuyigura, bagiye gufatanya n’abacuruzi ba gaze barusheho kwigisha ingaruka zayo kugirango abaturage bajye bayigura bazi neza ingaruka zayo igihe ikoreshejwe nabi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Mutarama 2018 nibwo, umurambo w’uyu mubyeyi wahitanwe na Gaze washyinguwe mu irimbi rya nyamirambo.


Gaze yaturitse itwika inzu iranayisenyura





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA