Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Burkina Faso: Minisitiri w’intebe n’abagize guvernoma yari ayoboye bose beguye.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso, Paul Kaba Thieba n’Abaminisitiri bose bari bagize Guverinoma, beguye ku mpamvu zitarashyirwa ahagaragara. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Ntabwo hatangajwe icyatumye begura nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, rigatambutswa kuri televiziyo y’igihugu.

Minisitiri w’Intebe Thieba yahawe izi nshingano muri Mutarama 2016, ubwo yashyirwagaho na Perezida Kaboré.

Guverinoma yari ahagarariye yakunze gushyirwaho igitutu kubera ishimutwa ry’abaturage n’ibitero by’abo mu mitwe itsimbaraye ku mahame y’idini ya Islam.

Mu itangazo yasohoye, Perezida Kaboré yabashimiye kuko bakoze neza ibyo bashinzwe, yizeza ko arakora indi guverinoma mu gihe cya vuba.

Mu Ukuboza 2018 nibwo Edith Blais w’umunya Canada n’umugabo we w’Umutaliyani witwa Luca Tacchetto baburiwe irengero kugeza n’ubu naho undi witwa Kirk Woodman aburirwa irengero, ari aza gusangwa yanishwe.

Ku wa Gatanu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Chrystia Freeland yahuye n’abo mu muryango wa Edith Blais.

Bivugwa ko aba bose babuze ubwo bari bagiye mu gihugu cya Togo gukorana n’Umuryango nterankunga nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Kirk Woodman wishwe nyuma yo kumara iminsi aburiwe irengero, yakoraga mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho yashimuswe ku wa Kane n’abitwaje intwaro bamusanze mu birombe biri mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Ntabwo haramenyekana uwamwishe gusa bivugwa ko imitwe ikorana na Al-Qaeda izwiho gukorera muri aka gace.


Uwari Minisitiri w’intebe wa Burkina Faso bwana Paul Kaba Thieba weguranye na guverinoma ye

Burkina Faso ni kimwe mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara gikennye kandi cyakunze kuvugwamo ibitero by’imitwe igendera ku mahame y’idini ya Islam.

Hari ibitero byinshi byagiye bigabwa kuri Ambasade y’u Bufaransa iri mu murwa mukuru w’iki gihugu, Ouagadougou.

Guhera mu mpera z’ukuboza, intara nyinshi z’iki Gihugu ziherereye mu majyaruguru yacyo zimaze igihe ziri mu bihe by’amage.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA