Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

George Bush yagobotse abamurindira umutekano batarahembwa, abajyanira ka Pizza.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Uwigeze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W Bush yagemuriye pizza abamucungira umutekano bamaze igihe badahembwa kubera ingorane za politike ziri muri Amerika, aho ingengo y’imari itararekurwa mu gihe abasenateri banze kwemeza umushinga wa Donald Trump wo kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique.

Mu makuru yashizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ubona ko bwana George w Bush acigatiye amafunguro ayashyira abakozi be bamucungira umutekano.

Bwana Bush yanditse kuri Instagram ati "Ni igihe cyo kuba abayobozi ba Amerika mu byiciro byabo barimo bashyira politiki ku ruhande, bakareka gutuma imirimo ya Leta ihagarara, kuko uku kutumvikana kwatumye ubuzima bwa benshi buhagarara"

Iki kibazo cy’uguhagarara kw’imirimo ya Leta mu Leta zunze ubumwe za Amerika kugiye kumara icyumweru cya 7 kubayeho, kandi ni ubwa mbere iki kibazo kibayeho kikanatinda mu mateka y’iki gihugu cy’igihangage ku Isi.

Ibi kandi byatumye Amerika itangira gukura abasirikare bayo muri Siriya. Ubu abakozi 800,000 ba leta bari mu ngo zabo gusa n’abari gukora, barakora badahembwa bivuye ku ku kutumvikana kuri iyi politiki ya Trump yo kubaka urukuta rurerure kandi rukomeye ruyitandukanya n’igihugu cya Mexique.
Icyakora n’ubwo bimeze bityo abakorera mu gice cy’iperereza ry’igihugu bagera kuri 85% byabo bo bakomeje gukora n’ubwo batarimo guhembwa

Bwana Bush ashyikirije ibi biribwa bizwi nka Pizza abamucungira umutekano nyuma y’uko umukuru w’inteko ishinga amategeko , Nancy Pelosi asabye Perezida Trump kuba aretse kugira ijambo na rimwe abwira abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika kubw’inyungu z’umutekano.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA