Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kanye West yaba agiye gutangiza itorero rihimbaza imana?



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Nyuma y’o gutangaza ko yatangiye ikintu gishya mu buzima bwe, abantu benshi batangaje ko umuhanzi w’umuraperi muri Leta nzunze ubumwe za Amerika Kanye West yaba yatangije Itorero rikora imirimo irimo guhimbaza Imana.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru the Christian post, uyu muraperi yatangaje ko yatangije ikintu gishya mu buzima bwe yise “Sunday Service”. Iki kikaba ari igikorwa cyo gusenga no guhimbaza ku cyumweru kizajya kibera iwe mu rugo.

Iki gikorwa cy’amasengesho no kuririmbira Imana cyafashwe nk’agashya kuri uyu muraperi. Kandi gisa nk’icyamaze gutangira imirimo yacyo kuko amafoto yashyizwe ahagaragara aririmba indirimbo zahimbiwe Imana.

Indirimbo hafi ya zose zifite imirongo yo muri bibiliya izindi zisa nk’aho zasubiwemo kugira ngo zigire injyana y’indirimbo zo mu rusengero. Mu bitaramo 6 amaze gukora yanatumiye abandi bahanzi nka KID CUDI, 070 SHAKE, na TONY WILLIAMS kugira ngo bamufashe kuririmba. Hari kandi n’itsinda (Backup Singers) rimufasha kuririmba. Mu ndirimo barimo kuririmba harimo nka ‘’HEARD EM SAY, LIFT YOURSELF, FATHER STRETCH MY HANDS, na I WONDER.

Ibikorwa by’iyi mirimo mishya yo ku cyumweru bya KANYE WEST abifashwamo n’urusengero, akifashisha itangazamakuru, hagati aho ariko umugore we KIM KARDASHIAN abimushyigikiyemo.

Bamwe mu bakurikirana amakuru y’ibyamamare bibaza niba KANYE WEST yaba agiye gutangiza itorero rihimbaza Imana mu buryo buhamye, cyangwa se niba na none bwaba ari uburyo bwe bwo gushyira ahagaragara album ye yise “long game” ayinyujije mu ndirimbo zihimbaza Imana bityo akabona kuyikuramo amafaranga atubutse.

Gusa abazi byinshi kuri uyu muhanzi w’icyamamare bavuga ko igitekerezo cya KANYE WEST cyo gutangiza itorero rihimbaza Imana cyaba gifite inkomoko kuko kuva mu mwaka wa 2010 nyina wabo witwa KRISTEN JENNER yungirije nyiri itorero rya CALFORNIA COMMUNITY CHURCH.


Uku niko biba bimeze ubwo Kanye West aba ari Imbere y’itorero rye mu rusengero





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA