Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Muri Gereza ya Huye, abagororwa batanu bishwe barashwe nyuma yo kugerageza gutoroka.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019, muri gereza ya Huye iri mu murenge wa Ngoma ahazwi nka Karubanda, humvikanye urufaya rw’amasasu rwamaze akanya kanini abaturiye gereza bagira ubwoba, amakuru yamaze kwemezwa kugeza ubu akaba ari ay’uko abagororwa batatu barashwe bagahita bahasiga ubuzima.

Abaturage baturiye gereza ya Huye babwiye ikinyamakuru Ukwezi ko bumvise amasasu menshi muri iyi gereza kandi akaba yamaze akanya, ariko kuko bwari bwije ntibabashe kumenya ibyo ari byo, gusa ngo byabateye ubwoba kuko ari ibintu bitari bisanzwe. Umwe muri aba yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko baketse ko ari abagizi ba nabi baba bateye iyi gereza.


SENGABO Hillary, Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza

SSP Sengabo Hillary, Umuvugizi w’Urwego rw’amagereza mu Rwanda, mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru yahamije iby’uko ayo masasu yabayeho ndetse ashimangira ko abagororwa batatu ari bo bapfuye. Gusa mu rukerera haje kuraswa abandi bagororwa 2 bari bihishe mu gishanga cya Rwabuye nyuma y’uko bari babashije gutoroka.

SSP Sengabo ati: "Ubu ndi mu nzira njyayo, nibyo koko byabaye ariko amakuru yuzuye ndaza kuyabaha ngezeyo, gusa abagororwa batatu bo bapfuye, barashwe barimo gushaka gutoroka, byabaye nko mu masaha ya saa tatu z’ijoro"

Amakuru arambuye kuri ibi turaza kuyabagezaho mu gihe uyu muvugizi aza kuba yamaze kugera aho byabereye akadutangariza uko byagenze n’intandaro yabyo





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA