Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Itariki ya Salax Awards yamenyekanye nyuma yo guhagarara ku nshuro ya 7.



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ibihembo byagenerwaga abahanzi bitwaye neza kurusha abandi mu gihe cy’umwaka bizwi nka Salax Awards bigiye kongera kugaruka nyuma yo guhagarikwa mu 2016 kubw’impamvu z’ubushobozi nk’uko ababitegura babitangaje.

Salax Awards yari imaze imyaka itatu bidatangwa, ubu bigeye kugaruka kandi n’ababitangaga barahindutse. Ibi bihembo byatangiye bitegurwa n’itsinda ry’abanyamakuru ryitwaga ‘Ikirezi Group’, nyuma y’inshuro ya gatandatu byaje guhagarara.

Inshuro ya karindwi ikaba ariyo izakomerezwaho nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu yabaye hagati ya Emma Claudine uhagarariye ikirezi group ndetse n’umuyobozi wa AHUPA, Ahmed Pacifique ari nayo igiye gutegura imirimo yose y’iryo rushanwa mu gihe cy’amasezerano bahanye.

EMMA Claudine uhagarariye Ikirezi Group na Ahmed Pacifique uhagarariye AHUPA bari gusinya amasezerano.

Bwana Ahmed yavuze ko umuhanzi uzashyirwa ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Salax Awards azahabwa ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000 Rwf), naho umuhanzi uzatwara Salax Award akazahabwa miliyoni imwe y’amanyarwanda(1 000.000 Rwf).

Salax Awards y’uyu mwaka irimo ibyiciro 7 bizashyirwamo abahanzi bazahatanira ibi bihembo. Abahanzi bahatana muri Salax Awards bazatangazwa tariki 03 Gashyantare 2019 naho ibihembo bitangwe tariki 29 Werurwe 2019.

Irushanwa rya Salax Awards ryatangiriye mu yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2009. icyo gihe yishimiwe n’abahanzi nyarwanda batandukanye babonaga ko ije kubaha imbaraga z’ubushobozi no kurushaho kubamamaza, gusa mu bihe byayo byerekeza ku ihagarara ryayo, bamwe mu bahanzi bagaragaje ukuritakariza icyizere ndetse bamwe mu bahanzi babaga barasabye kuyitabira batangira gukuramo impapuro z’ubwitabire bwabo.


Amasezerano yashyizweho umukono ku mpande zombi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA