Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nimwiza Meghan niwe miss Rwanda, Mwiseneza Josiane yakunzwe na benshi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Nyuma y’ibyumweru 2 bari mu mwiherero, abakobwa 15 bari bawurimo batowemo Nyampinga w’u Rwanda, mu irushanwa ryari ririmo uwabaye icyamamare Mwiseneza Josiane, utabashije kuza muri 5 ba mbere. Nyampinga w’u rwanda magingo aya ni NIMWIZA Meghan. ni mu birori bimaze kubera I rusororo muri Intare Conference arena kuri uyu wa 26 Mutarama 2019.

Nyuma y’ibyumweru 2 bari mu mwiherero, abakobwa 15 bari bawurimo batowemo Nyampinga w’u rwanda, mu irushanwa ryari ririmo uwabaye icyamamare Mwiseneza Josiane, utabashije kuza muri 5 ba mbere. Nyampinga w’u rwanda magingo aya ni NIMWIZA Meghan. ni mu birori bimaze kubera I rusororo muri Intare Conference arena kuri uyu wa 26 Mutarama 2019.

Byari ibihe bidasanzwe, mu cyumba cy’inama cy’umuryango wa FPR inkotanyi i rusororo aho, abenshi bari bashyigikiye Mwiseneza Josiane nyamara ntiyabashije kugira amahirwe yo kuba Miss Rwanda n’ubwo yabaye nyampinga wahize abandi mu gukurwa n’imbaga nyamwinshi.

Mu birori byo kuri uyu mugoroba, abari bagize akanama nkemurampaka ni Kuri uyu munsi wa nyuma w’amarushanwa rya Miss Rwanda 2019, abagize akanama nkemurampaka bari bahindutse ndetse umubare wiyongereye, gusa hari amwe mu mazina yagarutsemo yagiye anaza mu majonjora yabanje. Abo ni:

Rwabigwi Gilbert
Jolly Mutesi
James Munyaneza
Francine Uwera Havugimana
Carine Rusaro

Nyuma yo kubaza abakobwa bose uko ari 15, abagize akanama nkemurampaka bagiye kwiherera kugirango batore abakobwa 5 barushije abandi kwitwara neza hanyuma babe ari nabo batoranywamo Miss Rwanda 2019 n’ibisonga bye.

Abakobwa batanu bakomeje mu cyiciro gikurikiyeho ni:

Gaju Anitha (No.35) uhagarariye Intara y’Amajyaruguru
Uwihirwe Yasipi Casmir (No.21) uhagarariye Intara y’Uburasirazuba
Uwase Sangwa Odile (No.16) uhagarariye Umujyi wa Kigali
Ricca Michaella Kabahenda (No.9) uhagarariye Intara y’Amajyaruguru
Nimwiza Meghan (No.32) uhagarariye Umujyi wa Kigali

Nyuma yo kugeza imishinga yabo ku bagize akanama nkemurampaka, abakobwa batanu batoranyijwemo Miss Rwanda 2019 hamwe n’ibisonga bye. Ibi byabanjirijwe no gutanga ikamba rya Miss Popularity ryahawe Mwiseneza Josiane hanyuma igisonga cya kabiri aba Uwase Sangwa Odile wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, igisonga cya mbere aba Uwihirwe Yasipi Casmir wari uhagarariye Uburasirazuba naho Miss Rwanda 2019 aba Nimwiza Meghan wari uhagarariye umujyi wa Kigali.

Amafoto:


Abagize akanama nkemurampaka


Batanu ba mbere biteguraga gutoranywamo Nyampinga


Miss Popularity Mwiseneza Josiane wakunzwe na benshi


Miss Rwanda 2019 NIMWIZA Meghan





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA