Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Perezida Kagame yemereye Kiriziya Gatolika kuzayifasha kubaka ingoro igezweho i Kigali



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu mhango wo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda wa Arikidiyoseze ya Kigali, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wari muri uyu Muhango yasezeranyije uyu mushumba mushya ko azafatanya nawe mu mushinga afite wo kubaka ingoro ya arikidiyoseze ya Kigali nshya.

Mu ijambo umushumba mushya wa arikidiyoseze ya Kigali yagejeje mu bari mu muhango wo kumwimika, yagaragaje intambwe igihugu kimaze gutera mu iterambere cyane cyane rigaragarira mu isura y’isuku n’umutekano biranga umujyi wa Kigali, maze abwira Perezida wa repubulika ko mu igea migambi ageranye mu buyobozi bwa arikidiyosezi ya Kigali harimo Kubaka ingoro nshya igendanye n’igihe kigezweho nk’ikicaro gikuru cya arikidiyoseze ya Kigali.

Musenyeri kambanda ati "Umujyi wa Kigali umaze gutera imbere ku buryo bushimishije tukaba dushimira ubuyobozi bwacu ku isonga nyakubahwa perezida wa Repubulika, inyubako nziza n’isuku abadusura bose barabyishimira bakabitangarira. Indi ku mutima mbararikira ni uko twazubaka ingoro y’Imana catederali nshya ya Kigali, kugirango ibe ingoro ijyanye n’iterambere ry’umujyi wa kigali kandi ihesha Imana icyubahiro"

Perezida wa repubulika Paul Kagame, mu ijambo rye yagarutse ku cyifuzo cya Musenyeri Antoine Kambanda cyo kubaka iyi Katederali nshya maze yizeza kuzafatanya kuyubaka. Yagize ati "Ndagira ngo abe ari njye wongeraho ko tuzafatanya kuyubaka, tukubaka catederali nziza, nshya, kandi bikunze twayubaka ahandi hashya hatari aho yari isanzwe yubatswe, ariko bizava mu bushake bwa Kiriziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu gushyira mu bikorwa ubwo bufatanye"

Perezida wa Repubulika kandi mu ijambo rye yashimiye Intumwa ya Papa mu Rwanda, ihuza imirimo ya Kiriziya gatolika mu Rwanda n’ivatikani kwa Papa wamutumye, akaba ari nawe uzamushyikiriza ibizaba byumvikanweho ku mpande zombi muri gahunda yo kwimura aho iyi Ngoro y’Imana ya Katederali ya Kigali yari isazwe iri mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge, akagali ka Kiyovu.


Perezida wa repubulika ageza ijambo ku bakirisitu bitabiriye uyu muhango, akanizeza Kiriziya gatolika iyi nkunga.


Musenyeri Thadee Ntihinyurwa aha ubushumba Musenyeri Antoine Kambanda


Ifoto y’urwibutso n’umukuru w’Igihugu





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA