Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abayobozi b’ibitangazamakuru bishya bagiye kwihuriza hamwe nk’inzira yo kwiteza imbere.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ibi babyemeranyijeho nyuma y’amahugurwa y’iminsi 6, yabereye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, yahereye ku itariki 21 kugeza 26 Mutarama 2019. Abayobozi b’ibitangamakuru biganjemo abakuriye ibikiri bishya bayungukiyemo ko ugutatanya ingufu zabo bituma batabasha kungukira muri uyu mwuga. Ubu intego yabo ni ukwihuriza hamwe.

Abayobozi b’ibitangazamakuru bitabiriye aya mahugurwa bagera kuri 31, bamwe muri bo ni abayobozi b’ibitangazamakuru bishingiye ubwabo, abandi batumwe n’ababakuriye. Abenshi muri aba bahuguwe bafite ibitangamakuru byandikira kuri murandasi, abandi bahagarariye ibikoresha amajwi n’amashusho nka Radio na Televiziyo.

Bari guhabwa amahugurwa yiswe mu rurimi rw’icyongereza “New Media Business Models and Modern Media Management.” Ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ko ari “Amahugurwa y’abayobozi b’ibitangazamakuru ajyanye n’uburyo bwo gukora itangazamakuru ryunguka, n’imicungire igezweho y’ibitangazamakuru”

Bamwe muri bo babwiye ikinyamakuru The Profile.rw ko amahugurwa nk’aya kuri bo yari akenewe, cyane ko abigisha uburyo bwo kubyaza umusaruro imirimo y’ibigo baba barashinze bikomeje gusubizwa inyuma no kubura abafatanyabikorwa bakorana mu rwego rwo kubamamariza.

Elias Hakizimana ni umwe mu bayobozi b’ibinyamakuru bitabiriye aya mahugurwa, yagize ati “Naje kwiga ubumenyi bushya bwatuma ngira imicungire myiza y’ikinyamakuru cyanjye n’uko cyatera imbere vuba vuba kandi nkunguka amafaranga menshi nk’imwe mu ntego zanjye”

Albert Baudouin Twizeyimana ni umuhuzabikorwa w’umuryango utari uwa Leta uteza imbere itangazamakuru ‘Pax Press’. Uyu ni impuguke muri uyu mwuga ahanini bishingiye ku gihe kinini amaze awukora. Yahuguye aba bayobozi b’ibitangazamakuru. Kuri we asanga ahini bafite ikibazo cyo kudakurikira umurongo bihaye mu bigo byabo, bikiyongeraho ko n’ingufu zabo zigitatanye, ibi bikaba bitagira aho bibageza, ati “nk’abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru kandi na none by’ubucuruzi bagomba kugira intego, bakagira igenamigmbi, bagakora ishoramri kandi bakagira n’itsinda ribafasha kwamamaza ibyo bakora. Abenshi twasanze ibi byose batabyubahiriza kandi ni ikibazo gikomereye ibigo byabo”

Bwana Albert Baudouin kandi yibukije abahugurwa ko mbere yo gushinga ikigo cy’itangamakuru bagomba kubanza gutegura icyerekezo bakeneye, kandi bagahitamo igice cy’ubuzima berekeza mo ibitangazamakuru byabo (Specialization), kuko ngo kuvangavanga ibikorwa bituma abashoramari bifuza gukorana nabo batamenya aho babashakira.


Bwana Albert Baudouin Twizeyimana, umuhuzabikorwa wa Pax Press, yabahuguye abagwira ko kwihuriza hamwe byabageza ku ntego

Bwana Baudouin yibukije abayobozi b’ibitangamakuru ko kwishyira hamwe ari kimwe mu byatuma barushaho bagira ingufu, mu magambo ye ati “Birakwiye kandi biratunganye kandi birimo n’agakiza ko Ibinyamakuru byo mu Rwanda bivuka umunsi ku wundi bikorana muri Synergie, bivuze uguhuriza hamwe imbaraga kugira ngo n’Igihugu kibone aho gihera kibifasha, ibi kandi bizatuma n’abandi bashoramari babona ko imbaraga zabo zishyizwe hamwe bityo bumve ko gukorana nabo byabafasha guhita bunguka. Ibi rwose bihabanye n’uko umwe yaba ari ukwe undi ukwe, mu tunyamakuru duto duto.”

Nyuma yo guhugurwa, bamwe muri aba bayobozi b’ibitangamakuru bishya twaganiriye batangaje ko bagiye gukora igenamigmbi ryimbitse ry’ibigo byabo, kandi tukarikurikiza uko ryateguwe, ari nako bubahiriza inama yo kwibumbira hamwe mu mikorere.

Bwana Deus Ntakirutimana, ayobora ikinyamakuru The sourcepost.com, agira ati “ubumenyi dukuye muri aya mahugurwa buzatugirira akamaro, ni ukwishyira hamwe kugirango imbaraga zacu ziyongere,tukubahiriza umurongo ngenderwaho w’ibinyamakuru byacu, kandi tukubahiriza igenamigambi ry’ibigo byacu”

Nyirabera Marie Chantal, ni umwe mu bayobozi b’ibinyamakuru bitabiriye aya mahugurwa, ayobora icyitwa Rwandaforyou.com, yagize ati “abenshi muri twe dushinga ibinyamakuru tugamije kwigenga, kandi tugashaka guhita tubona inyungu ako kanya. Ibi ntibishoboka. Nk’uko twabihuguwemo tugomba kwihuriza hamwe, tugahuza imbaraga kandi tukirinda kujarajara”

Ibi binashimangirwa na bwana Bakomere Pascal, umwe mu bayobozi b’ibinyamakuru bamaze igihe muri uyu mwuga. Icyakora aba bayobozi b’ibinyamakuru bishya, batangaje ko igihe amahugurwa nk’aya amaze kidahagije bakaba bifuza ko bahabwa ikindi cyiciro cyayo, ndetse cyo kikazibanda ku kubahugura mu gutegura imishinga no kuyicunga kungira ngo ibigo byabo birusheho gutera imbere.

Peacemaker Mbungiramihigo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangamakuru,asoza aya mahugurwa yagarutse, anaca umurongo ku kamaro ko kwihuriza hamwe mu rwego rwo kugera kure kandi heza. Ati “Nyuma ay’aya mahugurwa mugomba gukora mwunguka. Gukora igitangazamakuru kitunguka ni nko gutera intambwe 3 imbere ugatera izindi 10 usubira inyuma, ibi mubyirinde. Turabasaba kwishyira hamwe mugahuza imbaraga, kuko ushaka kugera kure yifatanya n’abandi bakagenda buhoro buhoro. Ushaka kwihuta agenda wenyine, ariko ntajya agera kure”


Peacemaker Mbungiramihigo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru

Bwana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangamakuru yijeje abahuguwe ko, nyuma y’uko bifuje ikindi cyiciro cy’amahugurwa nk’aya ku gutegura no gucunga neza imishinga, iki cyifuzo kigiye gushyikirizwa abaterankunga nayo akazatangwa mu gihe bazamenyeshwa.

Uyu muyobozi yijeje aba bayobozi b’ibitangazamakuru bahuguwe ko Inama y’Igihugu y’Itangamakuru izakora ubuvugizi ubwo ari bwo bwose ku binyamakuru nk’ibi nk’uko biri mu nshingano zayo, ariko ngo ntiyiteguye kubukorera ibitangazamakuru bidafite umurongo uhamye w’imikorere.


Abayobozi b’ibitangazamakuru mu mahugurwa ku gucunga neza ibigo byabo


Nyuma y’aya mahugurwa bahawe seritifika z’ubwitabire





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA