Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Miss Rwanda 2019: Ikoreshwa ry’icyongereza riri mu byanenzwe n’abantu batandukanye harimo na Ange Kagame



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Mu gihe irushanwa rya Miss Rwanda ryari rigeze ku musozo, Mu ijoro ryo kuwa 26 mutarama 2019, nibwo abantu benshi bari bategereje kureba uryegukana, rikaba ryaregukanywe n’uwitwa Nimwiza Meghan. Mu bari barikurikiranye harimo n’umukobwa wa nyakubahwa perezida Paul Kagame, we n’abandi benshi baje kunenga imikoreshereze y’ururimi rw’icyongereza muri iri rushanwa.

Kuva irushanwa ryo gutora nyampinga w’u Rwanda ryatangira kugeza rirangiye imbuga nkoranyamaga ryagize uruhare rukomeye mu kwamamaza imirimo yaryo. Aha ni naho abanenze imikoreshereze y’icyongereza muri iri rushanwa berekaniye amarangamutima y’abo y’uko batabyishimiye.

Anyujije ubutumwa bwe ku rukuta rwe rwa twitter, umukobwa wa nyakubahwa perezida Paul Kagame,Ange Kagame yabaye uwa mbere mu banenze abateguye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 mu kubaza abari bageze ku musozo w’amarushanwa. Yanenze uburyo bababaza ibibazo mu cyongereza kandi ari abanyarwanda ikindi kandi nabo bagakoresha icyongereza gikocamye.


Ange Kagame ntiyishimiye ikoreshwa ry’icyongereza muri Miss Rwanda

Mu magamo ye yagize ati ” kuki bategekwa kuvuga icyongereza mu gihe bigaragarira bose ko batiteguye? kudaha agaciro aba bakobwa iyo batabashije gusubiza neza mu rurimi batisanzuyemo! Kuvuga ikinyarwanda byagakwiye kuba bihagije, amarushanwa ya miss Universe ko baba bafite abasemuzi bafasha abatumva ntibanavuge icyongereza?”

Akomeza avuga ati ”umukobwa wumva ko yavuga ikinyarwanda ari kwimwa agaciro kuko atabasha kwisobanura mu rurimi rw’amahanga. Abakemurampaka basubiramo inshuro eshatu cyangwa enye ibibazo byateguwe mu cyongereza gifutamye kandi mu rurimi batumva? Ntibyumvikana”


Abandi barimo Dr.Kayumba Christopher nabo banenze iby’ikoreshwa ry’icyongereza muri Miss Rwanda





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA