Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Igisake cy’umukara, wamwumvise mu ntambara yari yarazengereje Angola, Jonas Savimbi yari muntu ki?



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Amazina ye nyakuri ni Jonas Malheiro Savimbi yavutse kuya 03 Nzeri 1934 i Munhango mu ntara ya Moxico muri Angola. Uyu mugabo yari afite akabyiniriro kitwa Halo Negro cyangwa Negro Dos Jagas, bishatse kuvuga ‘isake y’umukara’. Savimbi yavukiye mu muryango w’abakirisitu ni mwene Loth Malheiro Savimbi na nyina Helena Mbundu Sakato ni abo mu bwoko bw’aba ‘Ovimbundu’.

Iyi sake y’umukara yariraburaga cyane rwose; yabaye indwanyi y’ibihe byose muri Angola,n’ubwo yapfuye;ntazibagirana mu mateka y’iki gihugu ku bari bariho icyo gihe n’abazakivukamo aho bari hose ku isi, usibye ko na none n’abatuye isi yose cyane cyane abo ku mugabane wa Afurika badashobora kubona aho banyura amateka ya Halo Negro, Jonas Malheiro Savimbi.

Se wa Savimbi yari umushumba mu itorero (Pasteur) mu idini ryitwa Église Évangélique Conglegationnaliste de l’Angola ( IECA)’ na none kandi se yanakoraga imirimo yo kubaka umuhanda wa gariyamoshi wa Benguela.

Jonas Savimbi yize amashuri abanza ndetse n’igice cy’ayisumbuye mu ishuri rya IECA ritemerwaga n’ubutegetsi bw’abakoroni. Nyuma yaje gukomereza mu ishuri ry’abagaturika ry’abaga ahitwa i Huambo.
Ubwo yari agize imyaka 24Jonas Savimbi yabonye buruse y’abanyamerika ajya gukomereza ayisumbuye I Lisborn muri Portugal yigayo ibijyanye n’ubuganga.

Aha I Lisborn, Savimbi yaje kuhahurira n’abasore b’ababanya Angola batangira kwigira hamwe uko baharanira ubwigenge bw’igihugu cyabo baza gukomwa mu nkokora na Police ya Portugal.

Baje kugubwa nabi aho muri Portigal, bituma Savimbi ahungira mu Busuwisi.Agezeyo yahaboneye buruse yo gukomeza kaminuza ariga abona license mu by’ubumenyi na politiki yakuye muri kaminuza ya Lousanne.

Ikimara kubona iyi dipolome, Savimbi yahise ajya guhugurwa mu bya Politiki n’Igisirikare mu bushinwa bwayoborwaga na Mao Zedong;Ibi byamuhaye imbaraga zo kwihuza n’umutwe witwaga Front National de Libération de l’Angola(FNLA)wari ukuriwe na Holden Roberto.

Mu 1966 bwana Jonas Savimbi aliyasi Sakey’umukara,yaje kuva muri FNLA ashinga umutwe we witwa UNITA (Union National pour l’Independence Total de l’Angola).

Nyuma y’imyivumbagatanyo yabaye muri Portugal mu 1974 ishyaka rya MFA ryafashe ubutegetsi rihiritse umunyagitugu Marcelo Caetano wari waramukomye mu nkokora ubwo yigagayo. Icyo gihe Portugal yatangiye inzira z’uburyo uduce twose yakoronizaga twabona ubwigenge.

Kuya 11 Ugushyingo 1975 Angola nayo yabonye ubwigenge, Mouvement Populaire de libération de l’Angola (MPLA) ifata ubutegetsi FNLA iratsindwa noneho UNITA ya Jonas Savimbi isigara ari yo yonyine ihanganye n’ubutegetsi bushya bwa MPLA,icyo gihe MPLA yaterwaga inkunga na Cuba kubera ko bose bari abakomunisiti (Communiste).

Ibyo Jonas Savimbi yabyuririyeho, ahangana na MPLA kuko we yari umu Capitalisite. Ibi byanatumye anabona inkunga nyinshi z’ibihugu nka Israél, Ubufaransa na Afurika y’epfo binamuha intera ku buryo mu mwaka w’i 1985 na 1986 yakiriwe nk’igikomangoma muri white House na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika wariho icyo gihe witwaga Ronald Reagan ndetse n’uwakurikiyeho George H.Bouche.


Jonas Savimbi na Perezida Ronald Reagan wayoboraga USA mu 1985.

Ibi byatumye bwana Savimbi yiyumvamo igitangaza kubwo kuba yari ashyigikiwe n’ibihangage ibi bituma akaza umurego mu mirwanire n’inyota yo gufata ubutegetsi iriyongera bituma yigarurira igice kinini cy’igihugu, yashinzea ibirindiro iJamba yari yamaze kufata, aha ni mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Angola.

Mu 1991 Jonas Savimbi yaje gusinya ku masezerano y’amahoro i Bicesse muri Portugal. Nyuma bwana Savimbi yinjiye mu murwa mukuru wa Angola (Luanda) ariyamamaza, ariko ntiyari yiteze ugutsindwa, yaje gutsindwa amatora amatora rero kuko hatowe bwana José Edouardo Dos Santos.Kuva ubwo Jonas Savimbi Aliyari Isake y’umukara yasubiye mu ishyamba ararwana, mu 1994 yafashe umugi wa Huambo (umugi wa kabiri wa Angola).

Nyuma yaho gato habaye intambara y’ubutita, irangira Savimbi yatakaje ingufu z’abamufashaga barimo na Leta zunze ubumwe za Amerika, asigarana umuhuhira mu ngata umwe wenyine wategekaga Zaïre ari we Mobutu sese seko, nawe yaje guhirikwa ku ubutegetsi na Laurent Désiré Kabila mu 1997, maze Jonas Savimbi asigara nta bufasha na buke afite, mbese ari nk’agati kari mu butayu.
Nyuma y’uko abamufashaga bamuvuyeho bagashyigikira ingabo za leta, Jonas Savimbi baramurwanyije karahava.

Mu 1998 hatangiye urugamba nyakuri rwo kumurwanya biturutse ku itegeko ry’ umukuru w’igihugu cya Angola,José Edouardo Dos Santos. Kuri iyi nshuro Savimbi yahagurukiwe mu gitero cyiswe KISSONDE. Ingabo za leta zanyuze ku mugezi wa Luvueri mu burasirazuba bwa Angola.

Iminsi 14 mbere y’urugamba ingabo leta zari zamenye neza aho Jonas Savimbi akambitse biturutse kuri Telefone Savimbi yahamagaje nuko inzobere muby’itumanaho zo muri Israél na America zikurura neza amakuru y’aho Telefone yahamagariye ikosa rihambaye Savimbi yakoze ryo gukoresha Telefone kandi azi ko ari guhigwa.

Guhera ubwo ingabo za leta ziyobowe na Général Simâo Carlitos Wala zamurwanyije zimuganisha aho imigezi ya Luvueri na Luoili bihuriye. Umugabo hano yarahakubitiwe abuze uko abigenza ashaka guhungira muri Zambiya kandi hari ibirometero bisaga 100 asanga yakererewe yisanga yagoswe n’ingabo za leta asanga asigaranye n’abamurinda nabo batageze kuri 20 kandi nabo baraswa umwe ku wundi.
Jonas Savimbi yisanze asigaranye n’ingabo za leta gusa abura aho akwirwa biramuyobera, igihangange Jonas Savimbi araswa amasasu 15 yose ibye birangira bityo.

Kuwa 5 Tariki 22 Gashyantare 2002 impundu ziravuga kuri bamwe abandi bari bamushyigikiye bararira karahava.Induru ziravuga bifatwa nk’igitangaza mu gihugu ko uwari warigize akabushungwe, akari aha kajyahe ibye birangira bityo ipaji y’intambara ikomeye muri Angola irizinga.

Iyi ntambara yashoje muri iki gihugu cya Angola yamaze imyaka isaga 27, yahitanye abantu 500.000 abandi miliyoni 4 bava mu byabo abandi ibihumbi 100 baba ibimuga.

Jonas Savimbi wari ufite ipeti rya Général yasize umugore witwa Catarina Savimbi n’abana batatu(3) aribo : Airine Yondela Sakaita, Rafael Savimbi na Aischa Gomes.


Jonas SAVIMBI yapfuye arwana, yari yarazengereje Angola biratinda


Mu minsi ye ya nyuma, aho yanyuraga hose bari bamufite akozweho n’ikosa rye ryo gukoresha Telefone ngendanwa.

Invano: WikiPedia





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA